RFL
Kigali

Tokyo 2020: Bigoranye Brazil yasanze Espagne ku mukino wa nyuma mu mikino Olempike

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/08/2021 17:29
0


Mu mukino wakinwe iminota 120 hakabura utsinda bakitabaza penaliti, warangiye Brazil isezereye Mexico, ikatisha itike y’umukino wa nyuma mu mikino Olempike ikomeje kubera i Tokyo mu Buyapani, aho izisobanura na Espagne mu mukino w’indyankurye uzagaragaza ikipe izegukana umudali wa zahabu.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Kanama 2021, nibwo hakinwe imikino ya ½ mu mikino Olempike 2020, yarangiye Brazil na Espagne zihuriye ku mukino wa nyuma.

Nyuma yo kwegukana igikombe cy’Isi mu 2002 igikuye mu Buyapani, Brazil ishobora kongera kubona amahirwe yo gukura umudali wa zahabu muri iki gihugu, nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma mu mikino Olempike isezereye Mexico kuri penaliti 4-1.

Ntabwo amakipe yombi yakinnye umukino unogeye ijisho, dore ko iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye nta kipe yinjije igitego, hongerwaho iminota 30 nayo irangira nta gitego, bahita berekeza muri za penaliti.

Mu gice cya Mbere Brazil yakagombye kuba yahawe penaliti ubwo Douglas yakorerwaga ikosa na Joaquin Esquivel mu rubuga rw’amahina ariko VAR yemeza ko nta makosa yabaye.

Nta buryo bwinshi bwo gutsinda bwabonetse mu gice cya kabiri, uretse Brazil yagerageje gufungura amazamu ubwo haburaga iminota irindwi ngo umukino urangire nyuma y’umupira wari uzamukanwe neza na Dani Alves, Everton na Richarlison.

Iminota 30 yongewe kuri 90 isanzwe y’umukino, nta mpinduka yigeze igaragara kuko amakipe yakomeje kugwa miswi bitabaza penaliti.

Brazil yegukanye intsinzi kuri penaliti 4-1, ihita inakatisha itike y’umukino wa nyuma izesuraniraho na Espagne.

Japan 0-1 Espagne

Igitego cya Marco Asensio cyo ku munota wa 116, cyahesheje Espagne intsinzi n’itike yo kugera ku mukino wa nyuma mu mikino Olempike 2020, itsinze u Buyapani 1-0.

Wari umukino ukomeye cyane hagati y’ibi bihugu, kimwe cyakoreshaga izina rikomeye gifite mu mupira w’amaguru, ikindi kihagararaho kubera cyari mu rugo, byanasabye iminota 120 nyuma y’uko iminota 90 isanzwe yarangiye bagwa miswi.

Umukino wa nyuma mu mikino Olempike uzagaragaza ikipe izegukana umudali wa zahabu, uzahuza Brazil na Espgne uzakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 07 Kanama 2021.

Brazil yakatishije itike y'umukino wa nyuma mu mikino Olempike 2020

Byari ibyishimo bikomeye ku banya-Brazil nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma mu mikino Olempike

Igitego cya Marco Asensio cyahesheje Espagne itike y'umukino wa nyuma mu mikino Olempike








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND