Umwongereza wamenyekanye mu mukino wo gusiganwa ku maguru cyane cyane muri metero 200, Adam Gemili yasutse amarira nyuma yo kudakina isiganwa yari yiteguye kwegukanamo umudali, kubera imvune yagize habura amasegonda macye ngo irushanwa ritangire.
Mu
gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Kanama 2021, ubwo Adam Gemili yiteguraga
gusiganwa ku ntera ya metero 200 yari yizeyemo kwegukana umudali mu mikino
Olempike 2020, yagize imvune ku kagombambari bituma ava mu irushanwa.
Yari
iminota micye cyane yari isigaye kugira ngo irushanwa ritangire, ubwo
yiteguraga gusiganwa akora imyitozo micye, mu buryo butunguranye Adam yahise
avunika yicara hasi iminota ibiri nyuma asohoka hanze, ava mu irushanwa
atyo.
Uyu
mugabo w’imyaka 27 y’amavuko wibitseho imidali itandukanye mu marushanwa
yitabiriye, yababajwe cyane n’ibyamubayeho kuko yari yiteguye gukora amateka akegukana
umudali wa mbere mu mikino Olempike, maze amarira amutemba ku matama.
Mu marira
menshi, aganira na BBC nyuma yo kuva mu irushanwa adakinnye, Adam yagize ati “Ndababaye
cyane, habura gato gusa ngo irushanwa ritangire ngahita mvunika?.......”.
Adam
yahise yubika umutwe hasi ariruhutsa, akomeza agira ati”Navunitse, ubu ndumva
ububabare, nari nakomeje kugerageza kwihagararaho ariko byanze”.
“Ntabwo
nari mbyiteze, siko nari mbyiteze rwose, nari niteguye kujya mu irushanwa
ngatsinda, nkegukana umudali”.
Adam
witabiriye imikino Olempike 2016 yabereye i Rio muri Brazil, yabuze amahirwe yo
kwegukana umudali wa Bronze ku isegonda rya nyuma kuko ariho yasigiwe, wari no
kuba umudali we wa mbere mu mikino Olempike yegukanye, ariko amahirwe
ntiyamusekera.
Adam
Ahmed Gemili umenyerewe cyane mu kwiruka metero 200, yegukanye irushanwa ry’u
Burayi mu 2014 mu kwiruka metero 200, mu 2017 yegukanye umudali wa zahabu muri
shampiyona y’Isi, ndetse yanegukanye shampiyona y’Isi mu bakiri bato mu kwiruka
metero 100 mu 2012.
Adam yavunitse mbere y'isiganwa arimo yitoza
Adam yababajwe n'imvune yagize mbere y'uko atangira irushanwa yari yizeyemo intsinzi
Adam yahise ava mu irushanwa adakinnye
Adam asanzwe amenyerewe kwiruka metero 200
TANGA IGITECYEREZO