RFL
Kigali

Tokyo 2020: Amateka yaherukaga mu myaka 110 yisubiyemo abakinnyi babiri basangira umudali wa zahabu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/08/2021 10:08
0


Igice cya nyuma gitangaje cyo kurushanwa gusimbuka ubutumburuke mu mikino Olempike iri kubera i Tokyo mu Buyapani, cyarangiye Mutaz Essa Barshim ukomoka muri Qatar n’Umutaliyani Gianmarco Tamberi bombi basangiye umudali wa zahabu, bakora amateka yaherukaga hafi mu myaka 110.



Ibi babigezeho nyuma yo kumara amasaha abiri barushanwa, kubatandukanya ntibyashobokaga, bombi bari basimbutse 2.37m.

Bahawe amahirwe yo kongera bagasimbuka ngo babatandukanye ariko nabyo biba iby’ubusa, ariko mu gikorwa cy'ubworoherane muri siporo, bemeye gusangira umwanya wa mbere, bituma benshi babishimira.

Bose bari bananiwe inshuro eshatu kugera ku muhigo usanzweho wo kuzimiza 2.39m, bashoboraga gutandukanywa no kongera gusimbuka rimwe badakoze ikosa kugira ngo babone uwa mbere.

Ariko aho gukora ibyo bakoze amateka yaherukaga hafi mu myaka 110, nibwo bwa mbere kuva mu 1912 abakinnyi bemeye gusangira umudali mu mikino olempike.

Maksim Nedasekau ukomoka muri Belarus yegukanye umwanya wa gatatu n'umudali wa Bronze, nubwo na we yasimbutse 2.37m ariko akabigerageza kenshi bibanza kwanga.

Tamberi na Barshim bahoberanye mbere yo kwiruka batwaye amabendera y'ibihugu byabo bakajya kwishimira intsinzi n'abo bakinana n'abatoza babo.

Tamberi yari akiri mu byishimo aho bahatanira ubwo mugenzi we Lamont Marcell Jacobs yazaga akamuhobera akimara gutungurana nawe agatsindira umudali wa zahabu mu bagabo basiganwa 100m.

Tamberi na Barshim bombi bagiye bagira imvune zikabasubiza inyuma, ariko Barshim avuga ko kwitanga bagize kubahaye umusaruro.

Yagize ati: "Birashimishije cyane. Izi ni inzozi numva ntashaka gukanguka ngo mvemo".

Tamberi yafashe igihe kinini ngo akire nyuma y'imvune ikomeye yagize mbere gato y'imikino ya Rio mu 2016.

Yagize ati: "Nyuma yo kuvunika nashakaga kugaruka, none ubu ntsindiye umudali wa zahabu, birashimishije. Ibi narabirose kenshi".

"Mu 2016 mbere gato ya Rio nabwiwe ko nshobora kutazongera kurushanwa. Rwari urugendo rurerure".

Tamberi na Barshim bakoze amateka yo gusangira umudali wa zahabu mu mikino Olempike

Byari ibyishimo bikomeye kuri aba bakinnyi bakoze amateka yo gusangira umudali mu mikino Olempike

Tamberi na Barshim bakoze ibyaherukaga mu myaka hafi 110 ishize





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND