Abahanzi bakomoka mu gihugu cya Ghana bakomeje kwiyongera mu gushyigikira Sarkodie nyuma y'uko ashyize hanzi Album nshya ya 6 yise No Pressure yakoranyeho n’abahanzi bo mu gihugu imbere n’abandi bo mu bindi bihugu birimo Amerika, Ubwongereza, Nigeria na Tanzania.
Album ya 6 ya Sarkodie iriho indirimbo zigera kuri 16 yakoranye n’abahanzi mpuzamahanga banyuranye barimo abaraperi babiri bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Vic Mensa na Wale, umuraperi Cassper Nyovest ukomoka muri Afrika y'Epfo, Harmonize wo muri Tanzania, Oxlade wo muri Nigeria, umuraperi Giggs ukomoka mu Bwongereaza, abanya-Ghana barimo Medikal, Kwesi Arthur na Darkovibes.
Mu gihe rero iyi Album ikomeje kuryohera abatari bacye yanahagurukije
abahanzi bakomeye mu gihugu cya Ghana barimo Shatta Wale kimwe na Stonebwoy mu
busanzwe udacana uwaka na Sarkodie nawe yasangije abamukurikira kuri Twitter
ubutumwa bwo gushyigikira iyi Album.
Yagize ati: ”Isi Muraho, #NoPressure, Album ya Sarkodie yageze
hanze.” Ubu butumwa bwa Stonebwoy bukaba bwahawe agaciro gakomeye bukananyura
cyane abagize umuryango mugari wa SarkNation.
Shatta Wale, ku rundi ruhande nawe akomeje gukangurira
abamukurikira abinyujije kuri Twitter inshuro zitari nke agaragaza ko iyi album #NoPressure iri hanze, agira ati:”Mbasabe nongere mbasabe reka
kugera kure kwa Album ya Sarkodie tubigire ibyacu ku bw’igihugu cyacu cya Ghana.”
Ibintu amaze gukora inshuro zigera kuri eshatu.
Byari biteganijwe ko Album ijya hanze kuri 21 Nyakanga ariko Sarkodie yigije itariki inyuma atangaza ko izajya hanze kuri 30 Nyakanga. Yagize ati:”Ndabizi ko mwese mufitiye amatsiko Album yanjye ‘No Pressure’ ibyo ni nabyo bintera imbaraga umunsi kuwundi iyo ndi muri Studio nkagerageza kwandika ibintu byiza necyereza ko hari icyo byabafasha. Ariko sinigeze ntekereza gukora Album nziza mbere nk'uko biri ubu ariko kugira ngo mbahe Album mu kwiye nkeneye igihe kindi gito hari ibyo ndi gutunganyaho niyo mpamvu.” Iyi Album iri kunvwa binyuze ku nkuta zigurishirizwaho umuziki hafi ya zoze ku isi.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'I WANNA LOVE YOU' YA SARKODIE NA HARMONIZE
TANGA IGITECYEREZO