Umuhanga mu gusakaza amakuru y’ibyamamare muri Uganda,Kasuku, wamenyekanye ku izina rya Isaac Katende, yatangaje ko umuhanzi Spice Diana yashatse mu ibanga uwitwa Nikkah uba i Paris mu mwaka ushize.
Nk’uko Kasuku abivuga, Spice Diana yishimiye umubano n’umugabo w’umutunzi w’Umunya-Uganda w’umuyisilamu, akaba ari we wa Gatatu mu bashyingiranywe n’uyu mugabo nk'uko tubikesha mbu.ug.
Spice Diana uzwi mu ndirimbo Siri Regular yabanye na Nikkah mu Bufaransa umwaka ushize, akaba ari umugore wa Gatatu w’uyu mugabo.
Kasuku kandi avuga ko igitaramo cy’umuhanzi Spice Diana muri Serena Hotel mu mwaka wa 2025 cyo cyari cyamaze kwishyurwa n’umugabo w’uyu muhanzi.
Yagize ati: “Yagize igitaramo gikomeye cyose cyamaze kwishyurwa n’uwo mugabo. Amakuru yose ndikuvuga ni ukuri. Abashaka kugoreka ibyo mvuga, nzabazana uwo mugabo muhamagare ku mugaragaro".
Kasuku kandi yagaragaje ko aba bari gutegura gukora ubukwe vuba .
Umuhanzikazi, Spice Diana,bivugwa ko yakoze ubukwe mu ibanga
TANGA IGITECYEREZO