Itorero ry’imbyino gakondo, Ishyaka ry’Intore ribarizwamo umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joel ndetse n’Intore Cyogere, ryatangaje ko rigeze kure imyiteguro y'igitaramo cyabo cya mbere bise "Indirirarugamba" kizaba ku wa 25 Mutarama 2025, ndetse bagaragaza ko bamaze gushyiraho uburyo abakunzi babo bashobora kugura itike.
Ni igitaramo cya mbere bagiye gukora muri uyu mwaka! Kandi ni nacyo cya mbere bagiye gukora nyuma yo gutangira urugendo rushya nk'itorero biyomoye ku Itorero Ibihame by'Imana bari bamazemo igihe kinini.
Ishyaka ry'Intore bagaragaje ko bashyizeho ibyiciro bine by'amatike; harimo igice kimwe cy'itike bise 'Urukundo' aho wishyura 5000 Frw, harimo igice cy'indi tike bise 'Ishyaka ry'Intore' aho wishyura 10,000 Frw, harimo kandi ikindi gice bise 'Ngabonziza' wishyura 20,000 Frw ndetse n'ikindi gice bise 'Indirirarugamba' aho wishyura 250,000 Frw.
Bagaragaje ko ushobora kugura itike yawe ukoresheje uburyo bwa Mobile Money aho ukanda *662*700*922# cyangwa se ukagura itike unyuze ku rubuga www. https://ishyakaryintore.sinc.events/
Mu rwego rwo kunoza neza imyiteguro y'iki gitaramo, Ishyaka ry'Intore bavuze ko imiryango y'aho kizabera izaba ifunguye Saa Kumi z'umugoroba, ariko igitaramo kizatangira Saa Moya z'ijoro.
Iki gitaramo bazagikorera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Umuyobozi w’Itorero Ishyaka ry’Intore, Cyogere aherutse kubwira InyaRwanda ko bahisemo kwita iki gitaramo ‘Indirirarugamba’ bashingiye ku mutwe w’ingabo wabayeho wari uw’abana bato batozwaga kuba ingabo, nyuma bagasaba kujya ku rugamba.
Ati “U Rwanda rwaje guterwa abana bumvise inkuru ko batewe basaba kujya gutabara kandi bari bakiri mu itorero, babisabana umwete, mu bwira n’agahinda ko batewe, bo bagahezwa kandi baraje mu itorero ngo bazige gutsinda umwanzi.”
Yavuze ko bahisemo ririya zina mu kumvikanisha icyerekezo cyabo n’ishyaka ryabo, bityo ibyinshi mu gusobanura neza iri zina bizagaragara mu gitaramo.
Akomeza ati “Aho bihurira n’Ishyaka ry’Intore ni uko tutabanje gutegereza nk’itorero rikivuka ngo tugwize uburambe n’imbaraga ahubwo tukarebera ku cyizere n’ubuhanga bw’abadutoza tugashaka gutangira umwaka tutitaye ku byabaye, tukifuza gutangira umwaka dutaramira Abanyarwanda kuko tuba twifuza gukesha umwaka dutangiye dutura Abanyarwanda umuco wabo.”
Cyogere yavuze ko muri rusange intego ya mbere y’iki gitaramo ‘ni ukumurika itorero Ishyaka ry’Intore’ bashinze’ kandi, kinagamije gufasha Abanyarwanda gutangira umwaka neza. Ati “Tubifata nko kweza umwaka dukoresheje umuco wacu mwiza.”
Yungamo ati “Ni igitaramo kigamije kugaragaza ko intore bakunze zitaretse umuco no guhamiriza ahubwo zigeze, ndetse n’igitaramo tuzabamurikiramo noneho ko tugiye gutangira kwigisha abana b’Abanyarwanda nk’uko twabisabwe kenshi."
Cyogere yumvikanishije ko gutandukana na bagenzi babo bari kumwe mu Itorero Ibihame by’Imana, bari bagamije ‘gukomeza gukundisha umuco Abanyarwanda b’ingeri zose ndetse na none ko abawukora nabo byabagirira umumaro urenze uwo bibafitiye ubu ngubu haba mu mikoro, ubumenyi no kumenyekanisha umuco wacu wa Kinyarwanda dushingiye ko ubu ngubu abatoza dufite igihe bigeze batoza nk’ubu’.
Cyogere yavuze ko muri iri torero ubu bafite abatoza barimo MNC (Mukuru wa Massamba Intore), Burigo Olivier n’umukondo Gatore.
Asobanura ko abantu bakwiye kwitega kubataramira bidasanzwe muri iki gitaramo badasobanya.
Ati “Bamenyereye ko dukina umukino wiganjemo amateka ariko ubu ngubu n’umukino wiganjemo gutarama turirimba, tubyina, twivuga, ducuranga ingoma n’ibindi’."
Ishyaka ry'Intore bagaragaje ko bageze kure imyiteguro y'igitaramo cyabo "Indirirarugamba" kizaba ku wa 25 Mutarama 2025
Cyogere yatangaje ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo kumurika ku mugaragaro itorero Ishyaka ry’Intore batangijeUmuhanzi mu muziki gakondo, Ruti Joel ari mu bagize igitekerezo cyo gutangiza iri torero, ndetse ari mu bayobozi bakuru
Bamwe mu babyinnyi bakomeye muri iri torero, bumvikanishije ko barajwe ishinga no guteza imbere umuco w’u Rwanda
Ruti Joel usanzwe azwi mu bihangano binyuranye, ari mu babyinnyi bihariye muri iri torero
Ishyaka
ry’Intore baherutse gutamira imbere ya Perezida Paul Kagame mu birori by’ibihembo
bya FIA byabereye muri BK Arena
Igitaramo cy’iri torero kizaba ku wa 25 Mutarama 2025, ni mu gihe amatike ushobora kuyagura wifashishije uburyo bunyuranye burimo Mobile Money
Urubuga
rugaragaza uburyo ushobora kugura itike yawe yo kwinjira muri iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO