Kigali

Indirimbo 15 zaguye isoko ry’umuziki hagati y’u Rwanda na Tanzania – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:14/01/2025 12:07
0


Muzika y'u Rwanda ikomeje kwaguka umunsi ku wundi, ndetse abahanzi batandukanye bagiye bafata isoko ryawo bahereye mu bihugu by'ibituranyi ku buryo ubona bitanga icyizere cy'uko ejo hazaza h'uyu muziki ari heza kurushaho.



Mu gushaka kureba uko umubano w'u Rwanda na Tanzania uhagaze mu muziki kugeza ubu, InyaRwanda yahisemo kugukusaniriza zimwe mu ndirimbo zahuje abahanzi b'amazina akomeye mu bihugu byombi, zigakundwa ku rwego rutangaje ndetse zigafungura n'andi marembo afitiye akamaro umuziki wa Afurika muri rusange.

Imwe muri izi ndirimbo inayoboye uru rutonde, ni iyitwa 'Why' umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] yakoranye na Naseeb Abdul Juma Issack [Diamond Platnumz]. Ni indirimbo bashyize ahagaragara ku wa 4 Mutarama 2022 nyuma y'igihe itegerejwe na benshi.

The Ben ni we muhanzi wa kabiri wo mu Rwanda wari ubashije gukorana na Diamond nyuma ya Mico The Best bakoranye iyo bise 'Sinakwibagiwe.'  Mu myaka itatu 'Why' imaze igiye hanze, imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 24 kuri YouTube.

Mu bandi bahanzi bafatanije bigatanga umusaruro ufatika, harimo Bruce Melodie wakoranye na Harmonise inshuro 2, Meddy na Rayvanny, Safi Madiba na Harmonise, Marina wakoranye na Papito ndetse na Harmonise, Knowless Butera na Ben Pol n'abandi.

Indi ndirimbo ihanzwe amaso kugeza ubu, ni iy’umuhanzi Ngabo Richard wamamaye mu muziki nka Kevin Kade yakoranye na Ali Saleh Kiba wamamaye nka Ali Kiba iri hafi kujya ahagaragara.

Uyu muhanzi aherutse gusohora amashusho amugaragaza ari kumwe na Ali Kiba mu rwego rwo gushimangira indirimbo bakoranye. Kevin Kade, asobanura iyi ndirimbo nk’idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko yayikoranye n’umunyabigwi mu muziki.

Yatangaje kandi ko ari mu myiteguro yo gukora igitaramo cye bwite, kandi mu bahanzi bazahurira ku rubyiniro yatangiye kugirana nabo ibiganiro harimo Ali Kiba.

Ati: “Ntabwo turanzura aho kizabera, ariko ibiganiro bijyanye no gutaramana na Ali Kiba byaratangiye.”

Ali Saleh Kiba [Ali Kiba] wakoranye na Kevin Kade, yavutse ku wa 29 Ugushyingo 1986, ari mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Ndetse azwi na benshi kubera ihangana rye na Diamond kuva yatangira umuziki kugeza n’uyu munsi.  

Afatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Niwe washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kings Music Label, ndetse aherutse gushinga ibitangazamakuru yahurije muri sosiyete yise ‘Crown Media Group’.

1. Why - The Ben ft Diamond Platnumz

">

2. We Don't Care - Meddy ft Rayvanny, Rj The Dj

">

3.     Zanzibar - Bruce Melodie ft Harmonize

">

4.     Darling - Butera Knowless ft Ben Pol

">

5.     One More Time - Kenny sol ft Harmonize

">

6.     Just A Dance Remix - Yvan Buravan ft Ay

">

7.     African swagger – Alpha Rwirangira ft Rah P

">

8.     Love you - Marina ft Harmonize

">

9.     Totally Crazy - Bruce Melodie ft Harmonize

">

10. Sinakwibagiwe - Mico The Best ft Diamond Platnumz

">

11. Ina Million - Safi madiba ft Harmonize

">

12. Decision - Marina ft Papito

">

13. Fine - Safi Madiba ft Rayvanny

">

14. Sweet Love - Oda paccy ft Chinbees

">

155. Njozi - Marioo feat Element Eleéeh

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND