RFL
Kigali

'Ntigikwiriye umuherwe nkawe': Bwa mbere Kanye West yerekanye icyumba ari kubamo muri sitade bitangaza benshi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/07/2021 9:51
0


Umuraperi akaba n'umuherwe Kanye West amaze ibyumweru 2 yibera muri sitade ya “Mercedes Benz Stadium” iherereye mu mujyi wa Atlanta aho ari gutegurira album ye 'Donda' itegerejwe na benshi. Bwa mbere akaba yerekanye icyumba abamo uko kimeze bitangaza abafana be cyane bituma bamubwira ko adakwiriye kuba ahantu nk’aho.



Umunyadushya Kanye West kuri ubu ahanzwe amaso n'abantu benshi bategereje ko album ye 'Donda' isohoka nyuma y’uko uyu muraperi asubije inyuma itariki yagombaga gusohokeraho. Uyu muraperi yakoze ibidasanzwe aho yiyemeje kuba muri sitade ya “Mercedes Benz Stadium” kugeza asoje gutegura album ye ‘Donda’.


Kanye West akoresheje Instagram ye yeretse abamukurikira uko icyumba abamo muri sitade kimeze maze ntibyakirwa neza na bamwe mu bafana be. Ikinyamakuru People Magazine cyatangaje ko ubwo Kanye West yari akimara kwerekana ifoto y'icyumba araramo muri sitade byatumye bamwe batangira kumubwira ko amafaranga afite atemerewe kurara ahantu nk’aho.


Icyumba cya Kanye West ari kuraramo muri sitade.

N’ubwo bamwe batunguwe no kubona icyo cyumba bakamugaya hari n'abandi bamushimiye ko yicisha bugufi naho abandi kuri Twitter babihindura urwenya nk’uko ikinyamakuru Hollywood Reporter cyabitangaje ko “ifoto y'icyumba Kanye West araramo muri sitade abantu bayigize urwenya kuri Twitter”.


Iyi album ‘Donda’ yatumye Kanye West ajya kuba muri sitade yagombaga kuyisohora ku itariki 23/07/2021 maze ayisubiza inyuma kuko atarayirangiza.Yararikiye abafana be ko azayisohora ku itariki 06/08/2021 bivuga ko habura icyumweru gusa akayisohora.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND