RFL
Kigali

Davido yayoboye imigenzo ya Golden Spike mu mukino wabereye muri Atlanta wanitabiriwe na Kanye West

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/07/2021 21:38
0


Icyamamare mu muziki wa Afrika, Davido yabaye umwirabura uyoboye imigenzo ya Golden Spike mu mukino wabereye mu gace yavukiyemo ka Atlanta yanahuriyemo na Kanye West.



Davido yageze kuri iyi Stade yarimo n’umuraperi Kanye West wari waje nawe kwihera ijisho umukino wahuzaga Atlanta United na Columbus.

Byari ukugaruka ku ivuko ku ruhande rwa Davido, wavukiye muri Atlanta ku babyeyi bakomoka muri Nigeria maze bamuha icyubahiro cyo kuba ariwe uyobora imigenzo imenyerewe nka Golden Spike imbere y’abafana bari bakubise buzuye.

Golden Spike akaba ari umugenzo ubusanzwe ukorwa n’umukinnyi abafana bihitiyemo iyo umukino urangiye. Davido yari yambaye umupira wanditseho nimero 7 maze akora imigenzo imbere y’abafana by’umwihariko b'ikipe yo ku ivuko ya Atlanta.

Kuyobora iyi migenzo akubita inyundo inshuro zigera kuri 4 ni iby'agaciro ku muhanzi w’imyaka 28, ndetse bikaba byahise binatuma agira agahigo ko kuba umunya-Afrika wa mbere uyoboye iyo migenzo.

Kanye West nawe yari mu bitabiriye uyu mukino nyuma y’igikorwa cy’abari bamaze gusogongera kuri Album ye Donda cyabereye kuri iyo Stade n'ubundi. Amashusho y’iki gikorwa yakwirakwiye ahantu hatandukanye nyuma y'uko  Davido ayasangije abakunzi be ku mbuga nkoranya mbaga.

Mu myaka itandukanye yagiye itambuka Davido yagiye yerekana urukundo agirira umupira w’amaguru anahamya ko ari umufana wa Juventus kandi akunda cyane CR7 anamuririmba mu ndirimbo. Davido afite Album zigera kuri eshatu, iyo aheruka gushyira hanze ni iyo mu Ugushyingo 2020.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND