Icyamamare mu muziki wa Afrika, Davido yabaye umwirabura uyoboye imigenzo ya Golden Spike mu mukino wabereye mu gace yavukiyemo ka Atlanta yanahuriyemo na Kanye West.
Davido yageze kuri iyi Stade yarimo n’umuraperi
Kanye West wari waje nawe kwihera ijisho umukino wahuzaga Atlanta United na Columbus.
Byari
ukugaruka ku ivuko ku ruhande rwa Davido, wavukiye muri Atlanta ku babyeyi
bakomoka muri Nigeria maze bamuha icyubahiro cyo kuba ariwe uyobora imigenzo
imenyerewe nka Golden Spike imbere y’abafana bari bakubise buzuye.
Golden Spike akaba ari umugenzo ubusanzwe ukorwa n’umukinnyi abafana bihitiyemo iyo umukino urangiye. Davido yari yambaye umupira wanditseho nimero 7 maze akora imigenzo imbere y’abafana by’umwihariko b'ikipe yo ku ivuko ya Atlanta.
Kuyobora iyi migenzo akubita inyundo inshuro zigera kuri 4 ni iby'agaciro ku muhanzi w’imyaka 28, ndetse bikaba byahise binatuma agira agahigo ko kuba umunya-Afrika wa mbere uyoboye iyo migenzo.
Mu myaka itandukanye yagiye itambuka Davido yagiye yerekana urukundo agirira umupira w’amaguru anahamya ko ari umufana wa Juventus kandi akunda cyane CR7 anamuririmba mu ndirimbo. Davido afite Album zigera kuri eshatu, iyo aheruka gushyira hanze ni iyo mu Ugushyingo 2020.
TANGA IGITECYEREZO