RFL
Kigali

Ku myaka 13 Umuyapanikazi yakoze amateka yegukana umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/07/2021 15:16
0


Momiji Nishiya w’imyaka 13 y’amavuko, ukomoka mu Buyapani, yakoze amateka akomeye yegukana umudali wa mbere wa zahabu watanzwe mu mukino wa Skate uri gukinwa bwa mbere mu mikino Olempike 2020 iri kubera i Tokyo mu Buyapani.Kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021, ni bwo Momoji Nishiya yakoze amateka yegukana umudali wa zahabu wa mbere mu mukino wa Skate ukinwe bwa mbere mu mikino Olempike.

Nishiya yatwaye uyu mudali atsinze Umunya-Brésil Rayssa Leal na we w’imyaka 13 n’Umuyapani Funa Nakayama w’imyaka 16. Nishiya yatsinze afite amanota 15,26 mu gihe Leal yagize 14,64.

Rayssa Leal w’imyaka 13 n’iminsi 203 ukomoka muri Brazil, ni we wari kuba umukinnyi muto utwaye umudali wa Zahabu mu mateka y’Imikino Olempike iyo aba uwa mbere.

Momiji Nishiya si we mukinnyi muto utwaye umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike kuko ufite ako gahigo ari Umunyamerika, Marjorie Gestring wawegukanye mu mikino Olempike y’i Berlin mu 1936 ubwo yari afite imyaka 13 n’iminsi 267.

Aba bakobwa batatu bakoze amateka yo kuba ari bo bakinnyi bakiri bato bigabanyije imidali itatu itangwa mu Mikino Olempike. Bose hamwe bafite impuzandengo y’imyaka 14 n’iminsi 191.

Nishiya yakoze amateka akomeye mu mikino Olempike

Nishiya yabaye umukinnyi wa kabiri ukiri muto egukanye umudari wa zahabu mu mikino Olempike

Abakobwa batatu bahataniraga umudali wa zahabu mu mukino wa Skate mu mikino Olempike

Tags:
TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND