Indirimbo nshya ya Meddy ‘My Vow’ igaragaramo, mu mashusho y'umufasha we Mimi. Nkuko bigaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo irimo ibihe byingenzi byaranze ubukwe bw'iki cyamamare.
Iyi ndirimbo ayishyize hanze nyuma y’igihe atera amatsiko abanyarwanda muri rusange n’abakunzi b’umuziki we by’umwihariko ababwira ko igiye gusohoka.By’umwihariko ku munsi w’ejo, ubwo yavugaga ko indirimbo ye “noneho igiye kujya hanze”, abatari bake bamugaragarije ko arimo kubarwaza umutima kubera kuyitegereza cyane.
Mu mezi agera ku 8 ashize, Meddy yashyize hanze indirimbo yanyuze abatari bacye yitwa “Carolina” yagiye hanze kuwa 09 Ukuboza 2020 ikaba ari imwe mu ndirimbo zishimiwe n’abatari bacye mu Rwanda no hanze yarwo, kuri ubu ikaba imaze kurebwa na Miliyoni 2.5 zirengaho gato.
Akaba kandi yarayikurikije amashusho y’indirimbo yasubiyemo akanayifashisha asangiza abakunzi be amashusho y’umunsi uri mu minsi idasanzwe yabwiriweho n’uwo mufasha we ukomoka muri Ethiopia ‘Yego’ nyuma yo kumusaba ko bazibanira burundu.
Yongeye kwifahisha indirimbo mu gusangiza ibihe byaranze ubukwe bwe abakunzi be n'indirimbo ivuga ko ntacyamurutira umufasha we ko yari yaramutegereje igihe kirekire.
KANDA HANO UBE MUBAMBERE BAYUMVISE INDIRIMBO IGARAGARAMO AMASHUSHO Y'UBUKWE BWE NA MIMI MY VOW
TANGA IGITECYEREZO