Kigali

Mukansanga Salma yabaye Umusifuzi wa mbere w’Umunyarwanda uciye agahigo mu mikino Olempike

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/07/2021 8:41
0


Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi, Mukansanga Salma Rhadia, yabaye umunyarwanda wa mbere uciye agahigo ko gusifura imikino Olempike, nyuma yo kuyobora umukino wafunguye iyi mikino u Bwongereza bwatsinzemo Chile mu bagore ibitego 2-0.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga 2021, nibwo i Tokyo mu Buyapani hatangijwe ku mugaragaro imikino Olempike 2020 yagombaga kuba umwaka ushize ariko isubikwa n’icyorezo cya Coronavirus.

Ku munsi wa mbere w’iyi mikno mu mupira w’amaguru mu bagore, ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yatsinze ikipe ya Chile ibitego 2-0, mu mukino wasifuwe n’umunyarwandakazi Salma Mukansanga.

Mukansanga Salima wigeze no gusifura imikino y’igikombe cy’Isi cy’abagore akaba ari nawe munyarwandakazi wari ukoze ayo mateka, yakoze andi mateka kuko ari we munyarwandakazi wa mbere usifuye imikino Olempike.

Salma uri gusifura muri iyi mikino, yaherukaga gutoranywa mu basifuzi umunani bo muri Afurika, bazatoranywamo abazasifura Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2023 muri Nouvelle-Zélande.

Uyu munyarwandakazi aherutse gutoranywa na CAF mu basifuzi 20 babigize umwuga muri Afurika, bahawe amasezerano y’umwaka umwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika.

Mu 2019, Salma yasifuye Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bufaransa, anasifura icya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri.

Mukansanga Salma yabaye umunyarwanda wa mbere usifuye imikino Olempike

Salma yasifuye umukino u Bwongereza bwatsinzemo Chile ibitego 2-0

Salma areba kuri VAR mbere yo gufata umwanzuro

Niwe Munyarwanda wa mbere usifuye imikino Olempike





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND