Kigali

Yaje ije ku isoko! Rayon Sports yasinyishije abakinnyi Batatu bashya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/07/2021 15:48
0


Nyuma yo guha amasezerano umutoza mushya Masudi Djuma, Ikipe ya Rayon Sports yatangiye kwiyubaka bushya mu buryo bweruye, aho yasinyishije abakinnyi batatu bashya barimo Mugisha François wayikiniye mu myaka yatambutse na myugariro Muvandimwe JMV wakiniraga Police FC.



Ku wa gatatu tariki ya 14 Nyakanga 2021, nibwo Rayon Sports yasinyishije umutoza mushya, Masudi Irambona Djuma, amasezerano y’imyaka ibiri, asimbuye Guy Bukasa uherutse gusezera.

Nyuma yo gusinyisha umutoza, igikurikiyeho ni ukubaka ikipe izahatanira igikombe cya shampiyona umwaka utaha, bagasiba icyuho cyagaragaye muri uyu mwaka w’imikino basoje ku mwanya wa karindwi, byari bibaye bwa mbere mu mateka y’iyi kipe.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Nyakanga 2021, Rayon Sports yasinyishije abakinnyi batatu bashya bo kuyifasha mu myaka ibiri iri imbere.


Mu bakinnyi basinye amasezerano y’imyaka ibiri, harimo Mugisha François uzwi nka Master, akaba yakiniraga ikipe ya Bugesera FC, nayo yagezemo avuye muri Rayon Sports, nyuma yo kwigaragaza i Bugesera birangiye agarutse muri iyi kipe ikundwa na benshi “kurusha izindi muri iki gihugu”.

Master akina mu kibuga hagati ariko asubira inyuma gufasha ba myugariro.


Byumvuhore Tresor wakiniraga Gasogi United nawe yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, akaba akina mu kibuga hagati ndetse akaba azwiho gukinisha imbaraga nyinshi mu kibuga.

Rayon Sports kandi yasinyishije Muvandimwe JMV, ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, akaba yakiniraga ikipe ya Police FC, ariko kuva iyi kipe yagura Rutanga Eric bisa n’aho kubona umwanya wo gukina bitakimworoheye, bikaba byarangiye afashe umwanzuro wo kuyisohokamo yerekeza muri Rayon Sports.


Uyu mukinnyi wakiniye Gicumbi FC, azwiho gutera neza imipira y’imiterekano ndetse rimwe na rimwe ijya imuhira ikavamo ibitego.

Rayon Sports kandi mu minsi ishize ikaba yarasinyishije rutahizamu Mico Justin wakiniraga Police FC, NA myugariro Bayisenge Emery wakiniraga AS Kigali.

Biravugwa ko iyi kipe itarava ku isoko kuko ikeneye kwiyubaka bushya kugira ngo izahatanire ibikombe umwaka utaha w’imikino.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND