Kigali

Nyuma y'iminsi 5 Bukayo Saka ahushije penaliti yanditse asaba imbabazi ndetse anavuga ku irondaruhu yakorewe

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:15/07/2021 21:34
0


Bukayo Saka ari mu bakinnyi 3 bahushije Penaliti ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'uburayi Ubwongereza bwatsinzwemo na Abatariyani kuri Penaliti 3-2.



Kubura igikombe ku ruhande rw'ubwongereza ntabwo byakiriwe neza n'Abongereza kugeza n'aho bavuga ko abasore b'abirabura aribo batumye babura igikombe kuko aribo bahushije Penaliti.

Bukayo Saka w'imyaka 19 kuva umukino wa nyuma warangira yari ataragira icyo avuga ariko kuri uyu mugoroba  akaba yanditse ubutumwa burebire kuri Instagram atangira avuga ko yari ari kumwe n'umuryango we. Yagize ati "Nari maze iminsi ntari ku mbuga nkoranyambaga kuko nari ndi kumwe n'umuryango wanjye. Impamvu nanditse ubu butumwa, nagira ngo nshimire buri umwe wese wambaye hafi.


Byari byiza kuba mu bakinnyi Ubwongereza bwakoresheje mu mikino y'iburayi kuko twari tumeze nk'abavandimwe, kandi ndashima buri kimwe nigiye kuri buri umwe twari kumwe. Gufasha igihugu cyacu kugera kuri final ya mbere mu myaka 55 numvanga umuryango wanjye ugeze ku ntego kuko baramfashije muri byose ndetse basobanuye byose kuri njye.


Bukayo Saka nyuma yo guhusha Penaliti kwihangana byaramunaniye 

Ntabwo nabona ijambo ryasobanura ukuntu nababajwe n'umusaruro twacyuye ndetse na Penaliti yanjye. Natekerezaga ko tuzatwara igikombe ku bwanyu  gusa mumbabarire kuko tutabashije kuzana igikombe mu rugo ariko mbasezeranyije ko tuzakora ibishoboka byose kugira ngo uru rungano ubutaha ruzatsinde. Naho amagambo yavuzwe nyuma y'umukino yarambabaje cyane kandi numvaga nanze buri kimwe ndetse umuryango wanjye nkumva nta cyizere, gusa ndagira ngo mbasezeranye ibi bikurikira, ntabwo nzemera ko amagambo mabi yavuzwe muri iki cyumweru yazagira icyo ampinduraho."


Penariti ya Bukayo ntiyarenze umuzamu 

Bukayo Saka ubu ari mu kiruhuko aho yitegura kugaruka mu myitozo y'ikipe ye ya Arsenal asanzwe akinira bitegura umwaka utaha w'imikino.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND