InyaRwanda iguhaye ikaze mu mukino wo ku munsi wa 15 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ikipe ya Mukura VS yakiriyemo Rayon Sports kuri Stade mpuzamahanga ya Huye kuri uyu Wa Gatandatu guhera Saa kumi nimwe zuzuye.
Uko umukino uri kugenda umunota ku munota;
94' Bamwe m,u bafana ba Rayon Sports batangiye gusohoka muri sitade nyuma yuko ikipe iri gushaka uko yakwishyura ariko bikaba bitari gukunda
90+1' Mukura VS ikoze impinduka mu nkibuga havamo Niyonizeye Fred hajyamo Cyubahiro Costantin
Umukino wongeweho iminota 7
89' Rayon Sports ikomeje gukina ishaka uko yakwishyura,Nsabimana Aimable ahaye umupira Kanamugire Roger ari mu rubuga rw;amahina gusa arekuye ishoti rinyura hepfo y'izamu kure
87' Mukura VS ikoze impinduka mu kibuga havamo Jordan Dimbumba hajyamo Ntarindwa Aimable
81' Nisingizwe Christian wa Mukura VS yongeye kuryama hasi asohorwa mu kibuga ku ngombi y'abarwayi gusa ahita yongera asubira mu kibuga
77' Rayon Sports ikoze impinduka mu kibuga havamo Ishimwe Ganijuru Elie na Adama Bagayogo hajyamo Rukundo Abdoulrahman na Nsabimana Aimable
73' Nisingizwe Christian wa Mukura VS nawe aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga
72' Muhire Kevbin byari byitezwe ko atari bukoreshwe muri uyu mukino bijyanye n'ikibazo cy'imvune yagize ku mukino uheruka wa Police FC ntabwo biri kumukundira mu kibuga,yari agerageje guhindura umupira muremure ashaka Kanamugire Roger ariko ntiwamugeraho
69' Nicolas Sebwato aryamye hasi aho ari kwitwbwaho n'abaganga nyuma yuko agonganye na Fall Ngagne
60' Mukura Vs ikomeje kubona uburyo imbere y'izamu,uwitwa Sunzu Bonheur anyuze ku ruhande rwa Serumogo yiruka ageze imbere y'izamu arekura ishoti ariko Khadime Ndiaye aratabara arishyira muri koroneri
56' Mukura Vs ibonye uburyo imbere y'izamu ku mupira Jordan Dimbumba yarabonye ari mu rubyga rw'amahina arekura ishoti ariko Khadime Ndiaye aratabara
55' Mukura VS ikoze impinduka mu kibuga havamo Nsabimana Emamanuel na Hakizamana Zubel hajyamo Sunzu Bonheur na Muvandimwe Jean Marie Vianne
53' Nyuma yuko Rayon Sports ibonye igitego abafana bayo bateruye sitade
50' Rayon sports ibonye penariti ku ikosa ryari rikorewe Aziza Bassane maze iterwa na Fall Ngagne ayishyira mu nshundura igitego cya mbere cya Rayon Sports kiba kirabonetse
48' Umutoza w'abazamu wa Rayon Sports,Mazimpaka Andre ahawe ikarita y'umutuku nyuma yuko atutse umusifuzi wo hagati bitewe nuko atari yishimiye imisifurire aho yanze gutanga penariti ku ikosa ryari rikorewe Azi zBassane
47' Nyuma yuko Rayon sports ikoze impinduka mu kibuga igarutse isatira,Adama Bagoyogo atanze umupira imbere y'izamu washoboraga guteza ibibazo ariko habura awukozaho ukuguru ngo ujye mu izamu
45' Igice cya kabiri gitangiye Rayon sports ikora impinduka mu kibuga havamo Kanamugire Roger,Ndayishimiye Richard na Ishimwe Fiston hajyamo Muhire Kevin,Niyonzima Olivier Seif na Aziz Bassane
Igice cya mbere kirangiye Mukura VS iyoboye n'ibitego 2-0
45+2' Abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje kugorwa n'ikibuga aho bari gufata umupira ukanyerera,Serumogo Ally yarahawe umupira gusa birangira kuwufunga byanze urarenga
Umusifuzi wa kane yerekanye iminota 3 y'iyongera mbere yuko igice cya mbere kirangira
43' Mukura VS ibonye igitego cya kabiri ku mupira Niyonizeye Fred yarahinduye mu rubuga rw'amahina maze Ganijuru Ishimwe Elie awukuramo urongera uramugarukira asobyamo uragenda uruhukira mu nshundura
39' Jordan Dimbumba afunguye amazamu ku ruhande rwa Mukura VS
34' rayon Sports irase igitego cyabazwe,Adama Bagoyogo abonye umupira ari mu rubuga rw'amahina agiye kurekura ishoti umucikaho gato birangira Nicolas Sebwato atabaye
32' Iraguha Hadji yongeye kugerageza uburyo imbere y'izamu arekura ishoti riremereye ariko rinyura hejuru kure
30' Mukura Vs ibonye kufura iturutse ku ikosa Omar Gning yarakoreye Agymemi Mensah maze iterwa na Abdul jalilu ariko akoresha imbaraganyinshi umupira uragenda unyura hejuru y'izamu kure cyane
25' Iraguha Hadji ahawe umupira na Fall Ngagne awufunga neza awigeza imbere acenga arejura ishoti riremereye riragenda rinyura hejurui y'izamu gato cyane
22' Hakizimana Zubel wa Mukura VS aryamye hasi aho ari kwitabwaho n'abaganga
18' Mukura Vs ikomeke gutanga ibimenyetso,uwitwa Hakizimana Zubel azamukanye umupira ku ruhande rw'ibumoso arekura ishoti ryihuta riragenda rinyura impande y'izamu gato cyane
19' Ganijuru Shimwe Elie ibyo akoze ntabwo bishimishije abafana ba Rayon Sports aho abonye umupira mwiza ku mayeri ya Ishimwe Fiston gusa aho kugira ngo bakinane ahita awuhindura imbere y'izamu habura uwufata
14' Mukura Vs muri iyi minota itangiye gusatira cyane nayo,ibonye kufura nziza itewe na Niyonizeye Fred maze Agyemim Mensah ashyizeho umutwe ntiyagera ku mupira neza uragenda urengera ku rundi ruhande
8' Mukura Vs nayo yaribonye uburyo imbere y'iizamu ku mupira Jordan Dimbumba yarabonye agiye kuwucomekeka Agyemim Mensah asanga atinjiye wifatirwa na ba myugariro ba Rayon Sports
6' Rayon Sports ikomeje kurusha Mukura VS mu buryo bwose,Adama Bagayogo yari yongeye guhindura umupira neza imbere y'izamu ashaka abarimo Fall Ngagne gusa nti byamukundira neza
4' Rayon Sports yari yongeye kubona uburyo imbere y'izamu kuri koroneri yaritewe na Adama Bagayogo maze Fall Ngagne ashyiraho umutwe ariko umupira unyura impande y'izamu gato cyane
2' Umukino utangiye utinzeho iminota 8 nyumayuko abakora ku ingobyi y'abarwayi bari babuze
1'Umukino utangijwe n'ikipe ya Rayon Sports aho ihise ibona n'uburyo bwa mbere imbere y'izamu ku mupira Iraguha Hadji yarazamuye mu rubuga rw'amahina usanga Fall Ngagne agiye kuwushyira mu izamu ariko Sebwato aratabara
7:05' Abakinnyi babanje ku mpande zombi bari mu kibuga ariko umukino watinze gutangira barimo barakina hagati yabo
16:51' Uyu mukino witabiriwe na Uwayezu Jean Fideli wari perezida wa Rayon Sports mu myaka ine ishize aho yavuye kuri uyu mwanya yeguye kubera uburwayi. Ni umukino wa mbere wa Rayon Sports agaragaye yagiye kureba nyuma yuko yeguye kuri izi nshingano
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga; Khadim Ndiaye,Serumogo Ali,Ganijuru Ishimwe Elue ,Yousou Diagne,Omar Gning,Kanamugire Roger,Richald Ndayishimiye, Iraguha Hadji,Fall Ngagne,Ishimwe Fiston na Adama Bagayogo.
Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga; Nikolas Sebwato, Niyonzima Eric , Rushema Chris, Hakizimana Zubel, Uwumukiza Obed, Nisingizwe Christian, Uwukiza Obed, Nsabimana Emmanuel, Dimbumba Jordan, Abdul Jalilu na Boateng Mensah.
16:40' Abakinnyi bo ku mpande zombi basubuye mu rwambariro nyuma yo kwishyushya
16:21'Imvura yatumye Abafana batinda kwinjira muri Stade
Uyu ni umukino uri burebwe n'abafana benshi bijyanye nuko amatike yaguzwe aho kugeza mu gitondo hari hasigaye amatike atagera kuri 900 bityo bikaba byari byitezweko nibura izi saha zigera sitade yakubise yuzuye ariko uraranganyije amaso ubona ko nta na kimwe cya 1/2 cy'abantu bayijyamo barageramo. Ibi byatewe nuko mu karere ka Huye haguye imvura nyinshi guhera saa munani z'Amanywa ndetse kugeza ubu ikaba ikigwa
16:20' Abakinnyi b'amakie yombi bari kwishyusha
Uyu mukino ugiye gukinwa ikipe ya Mukura VS iri kumwanya wa 8 ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 18 naho Rayon Sports yo ikaba iri kumwanya wa 1 n'amanota 36.
Uyu aba ari umukino ukomeye bijyanye nuko aya makipe yombi afite byinshi ibyo ahuriyeho birimo kuba ari amakipe akuze mu Rwanda aho Mukura VS yashinzwe mu 1963 naho Rayon Sports yo ikaba yarashinzwe mu 1968.
Usibye ibi kandi aya makipe yombi ahuriye ku kuba yarashingiwe mu ntara y'Amajyepfo aho Mukura VS yashingiwe mu karere ka Huye naho Rayon Sports yo ikaba yarashingiwe mu karere ka Nyanza. Ni mu gihe kandi ahuriye ku kuba ariyo yasohokeye bwa mbere u Rwanda mu mikino Nyafurika yo mu 1982.
Rayon Sports icyo gihe yari yatwaye igikombe cya shampiyona naho Mukura VS yatwaye igikombe cy'igihugu.
Mukura VS igiye gukina uyu mukino yawukaniye cyane dore ko yazamuye agahimbazamusyi aho buri mukinnyi wayo yamwemereye amafaranga agera ku bihumbi 200 Frw ashobora no kwiyongera mu gihe yaramuka itsinze Rayon Sports.
Rayon Sports nayo yakaniye irashaka gutsinda uyu mukino dore ko iramutse ibikoze irahita irangiza igice cya mbere cya shampiyona idatsinzwe ,ibintu byaba bibayeho 3 gusa mu myaka 10 ishize..
Imibare yerekana ko mu mikino 16 iheruka yahuje aya makipe yombi,Mukura VS yatsinzemo imikino 2, Rayon Sports itsindamo imikino 7 naho banganya imikino 7.
Ubwo abakinnyi ba Mukura VS bageraga kuri Stade
Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bageraga kuri sitade
TANGA IGITECYEREZO