Kigali

Arthur Gitego yiyemeje kuguma muri AFC Leopards nyuma yo gutekereza ku gusezera

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:11/01/2025 13:29
0


Rutahizamu mpuzamahanga w'u Rwanda, Arthur Gitego, yatangaje ko azaguma muri AFC Leopards, imwe mu makipe akomeye yo muri Kenya, nubwo yari aherutse gusaba kuyivamo.



Ibi bibaye nyuma y'uko uyu mukinnyi ashyizweho igitutu gikomeye n'abafana bifuza ko atsinda ibitego.

Kuva uyu mwaka w'imikino watangira, Gitego ntabwo aratsinda igitego na kimwe, ibintu byatumye abafana bamwe bamunenga cyane. 

Kubera igitutu gikomeye, uyu mukinnyi yagejeje ku buyobozi bwa AFC Leopards icyifuzo cyo kurekurwa kugira ngo ashake indi kipe yo gukinira.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwamugaragarije ko budafite umugambi wo kumurekura mbere y'uko amasezerano ye arangira mu Ukuboza 2025. Nyuma yo kuganira n'ubuyobozi, Gitego yahinduye icyemezo maze yemeza ko azubahiriza amasezerano ye yose.

Mu kiganiro yagiranye na Times Sport, Gitego yagize ati: "Mfite amasezerano kandi nzayubahiriza yose. Sinava mu ikipe. Nari nagiye mu biruhuko mu Rwanda ariko ubu naragarutse."

"Ndizeza abafana ko nzongera kugaruka mu murongo mwiza nkongera gutsinda ibitego uko umwaka w'imikino uzagenda ukura."

Gitego w’imyaka 23 yinjiye muri AFC Leopards ku itariki ya 2 Gashyantare 2024, avuye muri Marines FC yo muri Shampiyona y’u Rwanda. Uyu mukinnyi yari afite izindi nyungu zituruka mu makipe yo hanze, arimo FC Gagra yo muri Georgia, Bizertin yo muri Tunisia, ndetse na FC Shkupi yo muri Macedonia, ariko yahisemo kwerekeza muri AFC Leopards.

Nubwo ahanganye n'igitutu cy'abafana, Gitego afite icyizere ko azagaruka mu murongo mwiza akongera guhesha ikipe ye intsinzi. Abafana ba AFC Leopards hamwe n'abakunzi b'umupira w'amaguru muri rusange biteze kureba niba uyu mukinnyi azabasha guhindura ibintu mu mikino iri imbere.

Gitego Arthul yahisemo gukomezanya n'ikipe ye yashakaga gutandukana nayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND