Kigali

Marcus Rashford yaba igisubizo muri Arsenal?

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:11/01/2025 13:11
0


Arsenal yinjiye mu biganiro na Manchester United igamije kugura rutahizamu Marcus Rashford mu isoko ryo muri Mutarama.



Uyu mukinnyi w’imyaka 27, ukinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, yagaragaje ko ashaka guhindura ikipe nyuma yo gusubizwa inyuma ndetse akaba atakitaweho muri Manchester United kuva Ruben Amorim yagera muri iyi kipe.

Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru Massimo Marianella mu kiganiro Calciomercato – L'origine Live, biravugwa ko Arsenal yamaze guhamagara ubuyobozi bwa Manchester United kugira ngo baganire ku kugura Rashford. United nayo ngo yaba yaramaze gushyira agaciro kuri uyu mukinnyi ka miliyoni 25 z’amapawundi.

N’ubwo bimeze bityo, ikinyamakuru SunSport kivuga ko nta biganiro byimbitse biraba, kandi Arsenal ishobora kuba ireba izindi mpamvu zo gukomeza gushakisha abakinnyi bashya gusa na Marcus Rashford nawe ikaba imushaka.

Mu kiganiro yakoze mu Ukuboza umwaka ushize, Rashford yagaragaje neza ko ashaka kuva muri Manchester United kugira ngo ashake amahirwe mashya. 

Yagize ati: "Numva ko nshaka gutera indi ntambwe nshya nkiga ibindi bishya. Ningenda nta rwango cyangwa amagambo mabi nzagira kuri Manchester United. Nzagenda neza kuko ndashaka gutandukana nayo mu buryo bw’amahoro."

Uyu mukinnyi yagerageje kugaragaza ko atashakaga kugirana ibibazo n’ikipe yamureze, ahubwo yari ahangayikishijwe n’uko atari kubona umwanya wo gukina nk’uko yabyifuzaga.

Umutoza Ruben Amorim, wahinduye imikinire ya United, yavuze ko ikibazo cya Rashford ari ikibazo gikomeye ariko kigomba gukemurwa mu buryo bwiza. Yagize ati: "Ndashaka kongera ubushobozi bwa Marcus kuko dukeneye umukinnyi ufite impano nka we."

Amakuru y’uko Rashford ashobora kwerekeza muri Arsenal yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana batandukanye bagize ibyo bavuga: Bati "Dufite abasimbura batabona umwanya wo gukina,"

  • "Twese tuzi ko ibi bizabaho,"
  • "Iri ni ryo gura risanzwe rya Arsenal,"

N’ubwo bimeze gutya, abafana bategerezanyije amatsiko kureba niba Rashford koko azajya muri Arsenal cyangwa niba hari izindi kipe zizinjira mu biganiro.

Mu gihe Arsenal yifuza gukura Rashford muri United, Manchester United na Arsenal zizahurira mu mukino wa FA Cup ku Cyumweru kuri Emirates. Uyu mukino ushobora gutanga ishusho ku hazaza ha Rashford, cyane cyane niba Arsenal izakomeza kumwerekezaho amaso.

 

Arsenal mu makipe yifuza Marcus Rashford






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND