RFL
Kigali

Uko byari byifashe mu Butaliyani nyuma yo kwegukana Euro baherukaga mu myaka 53 ishize - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/07/2021 11:29
0


Guhera mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021, hari abataragoheka n’isegonda na rimwe, bazenguruka imijyi itandukanye y’u Butaliyani bishimira igikombe cy’u Burayi iki gihugu cyegukanye gitsinze u Bwongereza kuri penaliti 3-2, nyuma yo kunganya 1-1 mu minota 120.



Mu gace kazwi nk'akitiriwe abafana k'i Roma, abafana babarirwa mu bihumbi bahise batangira gusimbagurika mu byishimo, bavugira hejuru ari na ko bahoberana, ubwo uwo mukino wari urangiye.

Iyo ntsinzi y'i Wembley izaniye u Butaliyani igikombe cya mbere cya Euro kuva mu mwaka wa 1968, bivuze ko hari hashize imyaka 53.

U Bwongereza bukomeje kubaho nta gikombe gikomeye bwegukanye kuva mu 1966, ubwo bwatsindaga u Budage bw'Uburengerazuba ibitego 4-2 ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi.

Abafana bishimye cyane ndetse batangira gukora iminsi mikuru mu mihanda itandukanye mu gihugu ubwo penaliti zari zirangiye.

I Roma, Béatrice Mattioli yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: "Ndishimye cyane! Twegukanye Euro, ngiye kubyishimira ijoro ryose, ngiye kubyishimira ijoro ryose!"

Stefano Gucci, undi mufana w'aho mu murwa mukuru w'u Butaliyani, yagize ati: "Birarenze, birarenze, ntushobora kwishima birenze ibi, birarenze, twatsinze umukino wa nyuma!"

U Butaliyani bwegukanye igikombe cya Euro bwaherukaga mu myaka 53, kikaba ikindi gikombe gikomeye begukanye, nyuma yo gutwara igikombe cy’Isi mu 2006 batsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma.

U Butaliyani bwambuye iki gikombe Portugal ya Cristiano Ronaldo yaherukaga kucyegukana mu 2016.


Umutima ntiwari mu gitereko ubwo haterwaga penaliti

Abataliyani baraye mu mihanda bishimira igikombe cya Euro 2020 begukanye

Abaturage bazengurutse imijyi y'u Butaliyani baririmba intsinzi

Abafana b'u Butaliyani bishimiye birenze igikombe cya Euro bakuye i Wembley






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND