RFL
Kigali

Mukura itsinze Gorilla FC, Sunrise inyagira Musanze, amakipe arwana no kutamanuka atangira kwicayura

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/06/2021 16:51
0


Imikino y'umunsi wa Gatandatu mu makipe arwana no kutamanuka, isize Mukura igiye imbere, Gorilla yiyegereza As Muhanga.



Yari imikino yatangiye ku isaha ya saa sita zuzuye aho amakipe yombi yatangiriye rimwe usibye umukino wa Musanze na Sunrise FC wabayeho nyuma ho iminota 30 kubera abasifuzi batinze kuhagera.

Gorilla FC yari yakiriye Mukura Victory Sport i Bugesera, umukino urangira ari igitego kimwe ku busa igitego cyatsinzwe na William Opoku. Nk'uko bisanzwe, As Muhanga yatsinzwe na Gasogi United ibitego 4-0, Kiyovu Sport itsinda Etincelles igitego kimwe ku busa, Sunrise FC inyagira Musanze FC ibitego 5 kuri kimwe.

Kugeza ubu urutonde rw'amakipe arwana no kutamanuka, Kiyovu Sport ni iya mbere n'amanota 13, Musanze iya kabiri n'amanota 12, Sunrise iri ku mwanya  wa 3 n'amanota 9, inganya na Gasogi United ndetse na Etincelles, mu gihe ku mwanya wa 6 hazaho Mukura n'amanota 8, Gorilla ikaba ku mwanya wa 7 n'amanota 7 As Muhanga ikaba iya 8 n'ubusa bw'inota.

Imikino y'umunsi wa nyuma izaba tariki 28 Kamena 2021 ari nabwo hazamenyekanya ikipe izaherekeza Muhanga hagati ya Mukura, Gorilla, Etincelles, Gasogi United na Sunrise FC.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND