RFL
Kigali

Euro 2020: Dore amakipe 5 yabonye Tike ya 1/8 adakinnye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/06/2021 10:36
0


Nyuma y'imikino yo mu itsinda B, Ububiligi bwatsinzemo Finland, Denmark ikanyagira Uburusiya ibitego 4-1, ibihugu bigera kuri 5 byahise bibona tike ya 1/8 bidakinnye.



Ubundi muri iyi mikino buri tsinda rizajya rizamukamo amakipe 2 ya mbere, hanyuma amakipe yose agahita aba 12 nyuma bagashaka andi makipe 4 yabaye aya gatatu yitwaye neza yose hamwe akaba amakipe 16 ahita yinjira muri 1/8.

Ubwo Ububiligi bwatsindaga Finland Denmark igatsinda Uburusiya, Ibihugu nk'Ubufaransa, ubwongereza, Czech Republic, Suwede na Switzerland byahise bibona tike ya 1/8 bidakinnye.

Ubufaransa ntiburakina umukino wa nyuma ariko bufite amanota 4 Kandi ntibishoboka kuza munsi y'umwanya wa 3 ndetse n'ubwongereza n'uko bufite amanota 4 Kandi ntibishobora kuza munsi y'umwanya wa 3 ndetse na Suwede.

Uyu munsi hateganyijwe imikino yo mu itsinda C   Czech Republic yakira ubwongereza, naho Croatia yakire Scotland, imikino yose iri bubere icyarimwe ku isaha ya 21:00 pm.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND