RFL
Kigali

Canal Olympia igiye kwakira umuhango wo kumenya ba Nyampinga batandatu n’ibisonga bine muri Miss Global Beauty Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/06/2021 8:39
3


Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo hamenyekane abakobwa batandatu bazegukana amakamba n’ibisonga bine mu irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda ribereye bwa mbere mu Rwanda.



Iri rushanwa ryatangiye kuvugwa mu Rwanda kuva mu ntangiriro za Gicurasi 2021. Abakobwa biyandikishije bifashishije ikoranabuhanga, banatangazwa hifashishijwe ryo.

Ryitabiriwe n’abakobwa barimo abitabiriye amarushanwa y’ubwiza atandukanye, abanyamideli, abakinnyi ba filime, abakora mu gice cy’ubukerarugendo n’abandi.

Ni irushanwa ritandukanye n’andi yabereye mu Rwanda mu bihe bitandukanye. Rigamije gushakisha abakobwa b’ubwiza nibura batandatu bazaserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga akomeye ku Isi akorana n’ikigo Embrace Africa gitegura Miss Global Beauty.

Abakobwa bahatanye mu matora yo kuri internet, biyerekana mu makunza maremare, bagaragaza impano, aha hose hagendaga hamenyekana abitwaye neza.

Muri 33 bemerewe guhatana muri iri rushanwa, 22 nibo batangajwe bageze mu cyiciro cyibanziriza icya nyuma.

Biteganyijwe ko tariki 20 Kamena 2021, hazatangazwa abakobwa 10 bazavamo abakobwa batandatu begukana amakamba ndetse n’abakobwa bane baba ibisonga.

Umunyarwandakazi Ndekwe Paulette uri gutegura iri rushanwa, yabwiye INYARWANDA ko aba bakobwa 10 bazagera mu cyiciro cya nyuma bazapimwa Covid-19 hanyuma bahurire muri Canal Plus Olympia ari naho hazabera umuhango wo gutangaza abatsinze.

Ati “Abakobwa 10 bazagera mu cyiciro cya nyuma bazapimwa Covid-19 kugira ngo turusheho kwirinda. Tuzakoresha urubuga rwa Zoom hanyuma duhe abagize Akanama Nkemurampaka amashusho y’aba bakobwa abagaragaza nko mu makanzu maremare, mu kugaragaza impano n’ibindi hanyuma batangaze abatsinze.”

 

Ndekwe Paulette yavuze ko n’abakobwa begukanye amakamba atandukanye muri iri rushanwa mu minsi ishize nabo bazitabira uyu muhango nyuma y’uko bapimwe Covid-19.

Yanavuze ko n’abandi bose bazitabira uyu muhango ndetse n’ikipe iri gutegura iri rushanwa bazipimisha Covid-19.

Umuhango wo gutangaza abakobwa batandatu begukanye amakamba n’ibisonga bine uzaba ku wa Kane tariki 24 Kamena 2021 guhera saa kumi z’umugoroba, mu muhango uzabera muri Canal Plus Olympia iherereye ku Irebero mu Mujyi wa Kigali.

Canal Plus Olympia iherereye muri Kigali Cultural Village yubatswe ku bufatanye na Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB na kompanyi yitwa Vivendi Africa. Uyu mushinga watashywe ku mugaragaro tariki 03 Ukuboza 2020.

Tariki 08 Kamena 2021, Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Titania Matekuolava, Chelsea Fernandez na Anastasia Lebediuk kifashishijwe mu guhitamo abakobwa 22 bakomeje.

Akanama Nkemurampaka katoranyije aba bakobwa kagendeye ku bitwaye neza mu gice cyo kwiyerekana mu makanzu maremare (Long Gown Competition), abakobwa barushije abandi amanota mu gice cyo gusobanura neza amashusho bifashe bohereje (Video Presentation) n’abagize amanota menshi mu itora ryo kuri internet.

Mu gice cya ‘Long Gown Competition’ hakomeje abakobwa batandatu barimo Clementine [Nimero 22], Diane [Nimero 25], Isabella [Nimero 3], Queen [Nimero 21], Honorine [Nimero 9] na Grace [Nimero 6].

Mu itora ryo kuri internet (Votes) hakomeje abakobwa bane barimo Stella [Nimero 8], Landrine [Nimero 7], Gretta [Nimero 10] na Diane [Nimero 4].

Mu gice cya ‘Video Presentation’ hakomeje abakobwa 12 barimo Yvette [Nimero 1], Venuse [Nimero 2], Blandine [Nimero 5], Nadia [Nimero 11], Sheilla [Nimero 5], Celine [Nimero 17], Alia [Nimero 18], Cynthia [Nimero 19], Vanessa [Nimero 24], Teta [Nimero 27], Yvette [Nimero 29] na Assouma [Nimero 30].

Blandine Umutoni [Nimero 5]
Landrine Gisagara Uwicyeza [Nimero 7]
Queen Isabella Irera [Nimero 3]
Clementine Uwimana [Nimero 22]
Honorine Uwase [Nimero 9]
Gretta Iwacu [Nimero 10]
Assouma Mugabekazi [Nimero 30]
Queen Dorinema [Nimero 21]
Stella Matutina Murekatete [Nimero 8]
Yvette Mukamwiza [Nimero 1]
Diane Ishimwe [Nimero 14]
Nadia Umutoniwase [Nimero 11]
Cynthia Rutayisire Umutesi [Nimero 19]
Celine Umuhoza [Nimero 17]
Umumararungu Yvette [Nimero 29]
Alia Umugwaneza [Nimero 18]
Ineza Vanessa [Nimero 24]
Cynthia Teta [Nimero 27]
Umumararungu Venuse [Nimero 2]
Mugabe Sheilla [Nimero 15]







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ABAYO2 years ago
    None kwinjira nangahe? Bizasaba kwipimisha Covid se, cg ni ukubahiriza amabwiriza yo kwirinda nkuko tubikora ku nsengero nahandi gusa ngo tuzajye kwirebera.
  • Kayitesi Francine2 years ago
    Cyakora harimo abakobwa beza ku masura. Nka no 3, 22, 9, 21 na 29 babaye abamiss byaba aribyo. Ntawabura kuvuga ko bagerageje gukora neza. Nibikomeza byibura u Rwanda ruzaba rufite abaruhagarariye hirya hino.
  • Mbabazi Aimée2 years ago
    Wow, ikintu gishimishije nuko harimo amakamba menshi. Byibura muri abo 22 nihatambuka 10 bizaba ari byiza cyane. Ibyishimo birahenda kubibona ni ikintu cy'agaciro. Uzi gushimisha abantu 10 mu gihe kimwe!!!!! Ni insinzi ku bateguye iri rushanwa. Mukomereze aho.





Inyarwanda BACKGROUND