RFL
Kigali

USA: Yvng Tondo yasohoye indirimbo nshya yitegura gukorana n’umuhanzi wo mu Rwanda-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/06/2021 10:07
0


Umuhanzi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Yvng Tondo yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘All i want’ ikoze mu njyana ya Drill ikunzwe n'urubyiruko muri iki gihe.



Uyu muhanzi asohoye iyi ndirimbo nyuma y’amezi atanu yari ashize asohoye indirimbo ye nshya yise ‘Precious’ yabanjirijwe n’izirimo ‘Success’, ‘Blessings’ n’izindi. Mu ndirimbo ye nshya yise ‘All i want’ yaririmbye abwira umukunzi we ko ariwe akeneye.

Aririmba yumvikanisha ko azakora ibishoboka byose kugira ngo agume mu biganza by’uyu mukobwa, kandi ko ari umusore ufite umutima mwiza.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘ALL I WANT’ YA YVNG TONDO

Yvng Tondo aririmba ku buzima busanzwe n’ubw’umuryango we. Mu 2020, yasohoye indirimbo ye yise ‘Blessings’ asubiza abamwibazagaho impamvu akora umuziki kandi ari ‘umwana wa Pasiteri’.

Muri iyi ndirimbo avuga mo ko yihaye umurongo w’ubuzima, kandi ko n’abantu bahura mu mihanda bakamuhisha amaso badakwiye kubikora n’ubwo ari ‘umwana w’imihanda’.

Yvng Tondo avuka ku babyeyi badahuje inkomoko. Umwe avuka muri Uganda, undi avuka muri Sudan. Aririmba mu Cyongereza n’igiswahili nk’indimi avuga neza.

Uyu muhanzi avuga ko afite intego yo kwagura umuziki we. Ndetse yatangaje ko ari mu biganiro n’umuhanzi wo mu Rwanda bazakorana indirimbo abifashijwemo n’umujyanama we.

Billy uri gufasha uyu muhanzi kwagurira umuziki we mu Rwanda yavuze, ati “Turi gushaka uko yakorana indirimbo n’umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda. Kandi bidatinze umusaruro wabyo uzaboneka vuba.”  Umuhanzi Yvng Tondo yasohoye indirimbo nshya yise ‘All i want’

Mu ndirimbo zose, Yvng Tondo amaze gusohora iyo yose ‘Blessings’ niyo yakoreye amashusho gusa 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘ALL I WANT’ YA YVNG TONDO

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND