RFL
Kigali

Yasize abana 10, abuzukuru n’abuzukuruza, agurisha imitungo yose ajya kwibera umubikira ufungiranye

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:10/06/2021 18:51
0


Umugore w’umunyamerika wari umukire cyane, akaba umu “star” agendana n’ibigezweho, yaje kubisiga inyuma byose ajya kwibera umubikira nyuma yo kubyara abana 10.



Ntibimenyerewe ndetse biranatangaje cyane kubona cyangwa se kumva umubikira “utakiri isugi” nkanswe kumva umubikira w’umugore ndetse wanabyaye. Ann Russell Miller waje kwitwa amazina y’ububikira ya “Sister” Mary Joseph of The Trinity, ni umubikira wabyaye abana 10 bose mbere yo gufata icyemezo cyo kujya “kwiha Imana mu babikira”.

Ann Russell Miller w’amateka atangaje, ngo kuva akiri muto yari afite inzozi zo kuzaba umubikira, gusa yaje kubona urukundo rwa Richard Miller iby’inzozi zo kuzaba umubikira abishyira ku ruhande akurikira urukundo rw’uwo yihebeye nawe akamwihebera, ni uko ajya kwibera umugore wa Richard Miller  Babanye afite gusa imyaka 20 y’amavuko.

Uyu mugore w’i San Francisco yabyaye abana 10 bamuhaye abuzukuru 28 n’abuzukuruza 12. Yagendanaga n’ibigezweho yaba ku myambaro, imikino y’amafaranga (amakarita), ibirori, ingendo z’indege kenshi gashoboka kuko yari umukire cyane, ndetse yananywaga itabi n’inzoga. Azwiho nk’umuntu wakundaga gusohokana inshuti ze akazijyana mu biruhuko ku nyanja ya Mediterane n’ahandi. Ubu buzima yabubayemo igihe cy’imyaka hafi 60 yose.

Ubwo yabaga atwaye imodoka yanyoye inzoga yagendaga ku muvuduko ukabije ku buryo abo yabaga atwaye atari bo barotaga bageze iyo bajya kubera ubwoba. Umugabo we Richard yari umukire cyane. Yigeze kuba visi Perezida wa Kompanyi y’ibijyanye n’ingufu n’amashanyarazi ya “Pacific Gas and Electric”. 

Umugabo we yaje kwitaba Imana mu mwaka w’1984 azize kanseri (cancer). Akimara kwitaba Imana, Ann yibutse inzozi ze zo mu bwana ahita atangira urugendo rwo gukabya inzozi ze zo kwiha Imana ni uko ahita atangira urugendo rwo gusaba kwiha Imana mu babikira b’abakarumerita (Carmel) bazwi nk’ababikira bahora bafungiranye badasohoka. Uru rugendo rwo gusaba kwemererwa rwabaye urugendo rutari rworoshye kandi rurerure ariko ntiyacika intege. 

Hashize imyaka itanu nibwo yemerewe. Ni uko Ann wari warabayeho ubuzima bwe bwose mu bukire, dore ko yanabukuriyemo kuko na se umubyara Donald Russell yari umukire cyane,  ni uko agurisha ibyo yari atunze byose yinjira mu muryango w’ababikira bitwa “Sisters of Our Lady of Mount Carmel” ahitwa Des Plaines muri leta ya Illinois.

Aba babikira bagira amategeko akarishye cyane hiyongereyeho no kudasohoka. Ibi byatumye hari bamwe mu buzukuru be atabasha kumenya ndetse abuzukuruza be bose nta n’umwe yigeze aterura. 


Ann Russell Miller wavutse mu w’1928, akaza kuba “Sister” Mary Joseph of The Trinity, yabaye muri ubu buzima bwo kwiha Imana mu gihe cy’imyaka igera muri 33 ishize aho yari yarasezeranye kubaho mu mutuzo, kuba wenyine (atabonana n’inshuti n’umuryango) no kuba mu bukene. Yaje kwitaba Imana afite imyaka 92.

Umuhungu we muto Mark Miller, abinyujije kuri twitter, yagize ati: "Ku myaka 27 yari afite abana batanu. Yongeyeho abandi batanu - ikipe ya basketball y'ibitsina byombi. Ni byo yitaga kuboneza urubyaro.” Uyu muhungu we yakomeje avuga ko mama we yaje kureka kunywa “itabi, inzoga na caffeine ku munsi umwe, ibi byamurinze kuba yakwica umuntu."

Yabayeho mu buzima bufungiranye adasurwa n’abana be. Ababikira bo mu muryango w’abakarumerita (Carmelite) basurwa gacye gashoboka kandi ntibasohoka kereka bibaye ngombwa barwaye bagiye kwa muganga. Basezerana kubaho mu mutuzo n’isengesho. Bavuga gake gashoboka nabwo ari uko bibaye ngombwa. Iyo bibaye ngombwa ko basurwa, ntuba wemerewe kumukoraho kandi nabwo muganira mutandukanijwe n’ibyuma ku buryo mutegerana. 

Mark yavuze ko nyina n’ubwo atari azi kuririmba neza nk’ibyo dusanzwe tumenyereye kubabikira, ariko yari umubikira udasanzwe. Yagize ati: "Yari umubikira udasanzwe, ntiyaririmbaga neza, kenshi yakererwaga kugera mu nshingano mu rugo rwabo akanatera ibiti imbwa z'urwo rugo n’ubwo bitari byemewe.”

"Namubonye kabiri gusa mu myaka 33 ishize kuva yagera muri iyo nzu, kandi iyo ugiye kumusura ntiwamuhobera cyangwa ngo umukoreho. Muba mutandukanyijwe n'ibyuma. Yaryamaga ku gitanda cy'urubaho ruriho agafariso gatoya mu cyumba gitoya cyane, naho ku manywa akambara ikanzu y'ikigina na sandali, ibintu bihabanye cyane n'ubuzima bw'agatangaza kandi buhenze yabagaho mbere.”

Mbere y’uko ajya kwiha Imana, yakoresheje ibirori by’akataraboneka by’isabukuru ye y’imyaka 61, aho yari yatumiye abagera kuri 800 mu rwego rwo gusezera ku nshuti n’umuryango. Ibi birori byabereye kuri Hilton Hotel i San Francisco.   

“Bariye ibiryo bihenze byo mu nyanja, bumva muzika bacurangiwe ako kanya ndetse Ann bivugwa ko yari yambaye ikamba ry'indabo anihambiriyeho 'igipurizo' cyanditseho ngo 'ndi hano' kugira ngo abantu babashe kumubona bamusezereho.”

Muri ibi birori we ubwe ngo yarivugiye abwira abatumirwa be ko imyaka 30 ya mbere y’ubuzima bwe yari yarayihariye ubwe, indi 30 ayiharira abana be, ko igice cya gatatu cy’ubuzima bwe agiye kugiharira Imana, igice nacyo cyaranzwe n’imyaka 30 irengaho duke. 

Uru rugendo, rw’igice cya gatatu cy’ubuzima bwe cyo guharira Imana, yarutangiye bukeye bw’aho nyuma y’ibyo birori kuko bukeye yahise afata indege yerekeza i Chicago muba Karumerita. Urugendo rw’ubuzima bwe bwo kwiha Imana rwamaze imyaka 33.

Umuhungu we mutoya Mark yagize ati: "Yavutse mu myaka ya 1920 apfa muri za 20 mu kinyejana gikurikiyeho.” “Nizeye ko andamukiriza data." Mark uyu nyine ngo yahoraga ategereje ko telefoni isona ngo mama we amubwire ko iby’ububikira byamunaniye yigarukiye mu rugo araheba. 

Umukobwa we w’umuhererezi (bucura), Elena Caruso, yavuze ko mama we yakundaga cyane “Ice cream (crême glacée)”. Yagize ati: “Mama yashoboraga kurya agakarito kose ka ice cream cyangwa se akabireka”, mbese muri make ibyo kuvuga ngo ararya ka ice cream gato kaba kamwe cyangwa tubiri ntibyabagaho.


Ann Russell Miller yavutse tariki 30 Ukwakira mu mwaka 1928 yitaba Imana ejo bundi tariki 5 z’uku kwezi turimo kwa Kamena, 2021. Kubera amateka atangaje, ibinyamakuru byinshi hirya no hino ku isi byanditse ku nkuru ye.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Source: catholiceducation.org ; bbc.com ; sfgate.com ; chicago.suntimes.com ; wikipedia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND