RFL
Kigali

Kwiga gucuranga, gukundana no gufashanya: Ibyo Chryso Ndasingwa yifuriza abahanzi ba Gospel

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:9/05/2024 20:10
0


Chryso Ndasingwa uherutse kwandika amateka akuzuza inyubako ya BK Arena yananiye ibikomerezwa uretse gusa Israel Mbonyi wayujuje inshuro ebyiri, yatanze inama zafasha abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.



Tariki 05/05/2024 ni bwo Chryso Ndasingwa yakoze igitaramo cy’amateka "Wahozeho Album Launch" muri BK Arena ubwo yamurikaga album ye ya mbere y'indirimbo 18 yise 'Wahozeho'. Ni mu gitaramo yari yatumiyemo Aime Uwimana, Josh Ishimwe, Papi Clever na Dorcas, True Promises, Asaph Music International na Himbaza Club.

Chryso yanditse amateka kuko igitaramo cye cyitabiriwe mu buryo bukomeye kugera aho BK Arena yuzura. Byari umunezero udasanzwe kuko abitabiriye baramije Imana nta mupaka nk'abari mu rusengero nabwo mu macyesha. Uburyohe bw'iki gitaramo bwasembuwe n'ubuhanga bwa Chryso uririmba neza anicurangira ibikoresho bitandukanye.

Mu mwaka wa 2021 ubwo yaganirana na InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yagaragaje impinduka yifuza mu muziki wa Gospel mu Rwanda cyangwa se ibyo yaharanira gukora muri uyu muziki aramutse abifitiye ububasha cyangwa ijwi rye rikumvikana. Kuba yarabisabye, akumvikanisha ko abyifuza cyane ni uko yabonaga bidahari, kandi koko ni ko kuri.

Chryso Ndasingwa utuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ni umuramyi utangaje ndetse akaba azi kubana neza n’ingeri zose nk’uko byagaragaye mu gitaramo cye yaba mu kucyamamaza ndetse n’ubwitabire bwacyo. Ni umuramyi w’umuhanga, uzi gucuranga ibicurangisho by’ubwoko bunyuranye nka Piano, Gitari na Saxophone. Arihariye!!

Chryso Ndasingwa avuga ko aramutse afite ubushobozi, "impinduka nshaka ni njye nishimiye ko Itangiriraho, nashimangira gukundana hagati y’abahanzi no gufashanya. Ikindi nashishikariza abahanzi kwiga umuziki cyangwa kwiga gucuranga piano, guitar no kumenya byibuze kwikorera indirimbo muri studio ku rugero rwa 40%".

Icyo gihe uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo 'Wahozeho' yatangaje ko mu mboni ze asanga umuziki wa Gospel urimo gutera imbere kandi "harimo kuvuka impano nshya kandi zishoboye". Ati "Media irimo gushyigikira abahanzi kandi ndashimira uburyo abanyamakuru mu ngeri zitandukanye bakora akazi kabo mu kuzamura gospel music mu Rwanda".

Nta bushakashatsi bwihariye burakorwa kuri iyi ngingo, ariko mu bigaragara abaramyi benshi biganjemo n'ibyamamare ntabwo bazi gucuranga ibicurangisho bya muzika. Hari abakiririmbira kuri CD kandi ri ibyamamare, hari abashobora kubura umucuranzi n'umwe bagahita bahagarika kuririmba kuko nta gicurangisho na kimwe bazi gucuranga.

Benshi mu baramyi baracyari ba 'Nyamwigendaho' aho usanga gushyigikirana bikiri hasi cyane. Ni bacye bitabira ibikorwa bya bagenzi babo. Utagiye kure, nunyuza amaso mu byamamare muri Gospel, urasanga ari bacye hafi ya ntabo bagaragarije ababakurikira 'Kuri Social media' ko bishimiye intambwe Chryso Ndasingwa yateye yo kuzuza BK Arena.

Hari n'umuramyi w'icyamamare wocyejwe igitutu n'umwe mu bafana be amusaba gushimira Chryso ariko undi avunira ibiti mu matwi. Gusa hari icyizere ko buhoro buhoro bizagenda bihinduka ubwo Imana itunze inkoni abashyize imbere gushyigikirana nka Chryso, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Prosper Nkomezi, Tracy, n'abandi.

Ubwo yabwirizaga ibihumbi by'abitabiriye igitaramo cya Chryso Ndasingwa, Apotre Masasu yagarutse buhanga bw'uyu muhanzi, abusanisha n'ubw'umuhungu wa Yesayi w’i Betelehemu. "Ni umucuranzi w’umuhanga, ni umugabo w’imbaraga n’intwari kandi ni umurwanyi, aritonda mu byo avuga, ni umuntu w’igikundiro kandi Uwiteka ari kumwe na we.”

Bihura neza n'ubuhanga bwa Chryso dore ko uretse kwandika neza no kuririmba neza azi no gucuranga ibicurangisho binyuranye nka Gitari, Piano, Saxophone n'ibindi. Aca bugufi, akumva inama agirwa, agakorana neza na bagenzi be b'abaramyi, akunda gusenga cyane, hejuru y'ibyo byose akambara buri munsi ikote ryo kwizera.

Iki gitaramo cye cy’amateka, Chryso yagikuyemo igitekerezo cyo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu myenda ya T-shirts, ingofero n’ibindi biriho amagambo y’agakiza ahereye ku yo mu ndirimbo ze. Ni iduka yise "Chryso Store". Handitseho: Victory, I’m Chosen, I’m Blessed, Faith, Data Yemeye, Wahozeho, Wakinguye Ijuru, Biratunganye,..


Chryso Ndasingwa aherutse gukora igitaramo cy'amateka muri BK Arena


Chryso ni umuhanga cyane mu gucuranga ibicurangisho bitandukanye


Chryso Ndasingwa ari mu baramyi bacye muri Afrika bazi gucuranga Saxophone

REBA INDIRIMBO NSHYA "INKOMOKO" YA CHRYSO NDASINGWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND