RFL
Kigali

Birakwiye ko umuhanzi amara umwaka adasohora indirimbo kandi akunzwe?

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:10/06/2021 16:09
0


Buri mwaka muri Afurika ndetse no ku isi hatangwa ibihembo by’abahanzi bitwaye neza ndetse aho umuziki nyarwanda ugeze kuri ubu, muri ibyo bihembo ntihagisiba kugaragaramo umuhanzi nyarwanda uri ku rupapuro rw’abahanzi bakomeye cyane muri Afurika cyangwa indirimbo ze ziri mu zikunzwe muri Afurika.



Gusa wakwibaza ngo uyu muhanzi nyarwanda wamaze kwitabira ibi bihembo agera he, Ese nyuma yo kugaragara kuri uru rupapuro akora iki? Ese iyo atashye amaramasa abo bari bahanganye abigiraho iki? Kandi akenshi bakunda no kwihundagazaho ibihembo birenze kimwe.

Hari ingero za hafi mu bahanzi bakunda kwihundagazaho ibihembo muri Afurika barimo; Wizkid, Davido, Burnaboy, Diamond Platnumz, Yemi Alade, Tiwa Savage n’abandi aba iyo ubarebye ku mbuga nkoranyambaga zabo bakoresha umunsi ku munsi bashobora kumara amezi abiri badashyiraho ibikorwa byabo.


Ubucuruzi bw’umuhanzi ntibushingiye cyane ku ndirimbo asohora, ahubwo ibanga kuri ibi bikomerezwa ni uko n’ubuzima bwabo bwa buri munsi babushyira ku mbuga nkoranyambaga ndetse ugasanga aho basohokeye, icyo bariye, abo basohokanye nabo babishize hanze na cyane ko hari ababa bifuza kubareba.

Abahanzi kenshi bafatwa n’ababakunda nk’utumana dutoya ndetse rimwe na rimwe kubera ibyo bakora biba bishingiye ku mpano zabo baba bumva batabaho, cyangwa bibera nko mu yindi si cyane cyane ibi wabibwirwa n’umukunzi wa nyawe.


Ibi byose bishingiye ku bahamagara abahanzi iyo batumiwe ku maradiyo, ku matereviziyo, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hantu hatandukanye hari uburyo bworoshye bushobora gutuma umuhanzi abonana n’umukunzi we mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Mu Rwanda umuziki wateye imbere cyane ndetse n’uburyo urebwamo buratandukanye cyane bitandukanye na mbere aho washoboraga gusohora indirimbo cyangwa umuzingo ugategereza igitaramo bazagutumiramo akaba ariho ukura umugati.


Ese niba Youtube, Boom Play, Deezer, Apple Music n’izindi mbuga nkoranyambaga ushobora gucururizaho ibihangano byawe zishyura, ni gute umara umwaka udashyiraho ibikorwa byawe cyangwa ibihangano byawe kandi hari abagukunda ndetse biteguye kugukorera buri kimwe?.

Ese niba hari abantu uzi ko waremyemo icyizere ndetse bakanabikwereka ukaba ufite abantu barenga ibihumbi 200 bagukurikurana ndetse banimenyekanishije ku buryo ushobora gushyiraho igihangano bahita babona ubutumwa bumenyesha ko hari icyo washize kuri youtube yawe, wabasigiye nde?


Ese ni ubushobozi bwabaye buke? Aho na ho waba ubeshye cyane cyangwa se warasesaguye ukaba warakurikiye ubwamamare ntukoreshe impano nk’akazi ka buri munsi gashobora kugutunga ahubwo ukagendera mu kigare cy’abandi ako kazi katunze kandi banabayeho neza.

Rimwe na rimwe ku muhanzi umaze igihe adasohora indirimbo abantu be bamukunda bakunda kumugaragariza ko batishimye ndetse ko yabataye bamusaba ibihangano cyane cyane ko aba yaramaze kububakamo ikintu kitazabavamo.


Ibi rero nabyo ni imwe mu mpamvu zituma abahanzi bajya mu marushanwa bagataha amaramasa ndetse bikaba inshuro nyinshi zikurikiranya ntihagire n’igikorwa bakora kugira ngo bigire ku makosa yabaye ubwo bitabiraga ayo marushanwa bagataha amaramasa.

Umuhanzi Christopher umwaka uruzuye asohoye indirimbo Breath, gusa hari indirimbo Zizou Al Pacino yamwifashishijemo ariko na mbere ya Breath yari amaze umwaka nta ndirimbo asohora ntawatinya kuvuga ko abakunzi be yabatereranye.


Umuhanzikazi Queen Cha ni umwe mu bahanzi b’igitsinagore bakunzwe n’abatari bacye ariko nawe uretse indirimbo imaze imyaka ibiri aheruka, hari indi imaze umwaka aheruka itari kuri Youtube ye. Gusa aherutse kuva muri The Mane, reka dutegereze wasanga yaba agiye kongera kugaruka.

Abandi barimo abahanzi nka Oda Paccy, Charly na Nina batandukanye, Urban Boys nayo umwaka urashize usibye indirimbo Nizzo aherutse gusohora afatanyije na Social Mula na Peace Jolis, uyu muhanzi yatangaje ko ari ubundi buryo Urban Boys igiye kuzajya ikoramo.


Mu bandi bahanzi bari bari ku ruhembe muri uyu mwaka barimo Bruce Melodie, Knowless na Meddy kandi ibikorwa n’ibitaramo bagiye baririmbamo basusurukije abantu karahava. The Ben ni umuhanzi mwiza Afurika ifite wirahirwa na benshi ariko ibikorwa bye abenshi bakunda kugaragaza ko bikumbuwe cyane cyane ibikorwa bye by’umwimerere.

The Ben ku rukuta rwe rwa Youtube haherukaho indirimbo 'Kola' yarebwe n’ibihumbi 280 birenga, imaze amezi icyenda isohotse ariko hari izo yagiye akora harimo iyo yakoranye na Igor Mabano, iyo yakoranye na Muchoma, iyo yakoranye na Rema wo muri Uganda n’iyo aherutse gukorana na Babo.


Meddy amaze amezi atandatu ashyize hanze indirimbo 'Carolina', ariko ku rubuga rwe rwa youtube agerageza kurukoresha cyane ashyiraho n’ibindi bikorwa bitandukanye ndetse wanareba n’imyiteguro y’ubukwe amazemo igihe n’umwanya byamutwaye ntiwatinya kuvuga ko ari urugero rwiza rw’umuhanzi nyarwanda dore ko aherutse kuzuza Miliyoni 50 z’abarebye indirimbo Slowly ku rubuga rwe rwa Youtube.


 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND