RFL
Kigali

Biratangaje! Amafaranga Michael Jordan yakoreye imyaka 15 muri NBA, Mayweather yayakoreye mu ijoro rimwe gusa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/06/2021 12:37
0


Hari ibintu bikorwa ukabirebesha amaso yawe cyangwa ukabyumvisha amatwi yawe, gusa kubyizera no kubyiyumvisha ko byashoboka bikagorana, kubera uburemere bwabyo ndetse n’urwego biba biriho, ariko ntibikuraho ko bishoboka ndetse binakorwa kenshi.



Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 06 Kamena 2021, umunyabigwi mu mukino w’iteramakofe, Floyd Mayweather yakoze amateka mu mukino yakinnye na Logan Paul wamamaye cyane kuri YouTube, ubwo yinjizaga akayabo kagera kuri miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika.

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 06 Kamena 2021, ku kibuga Miami Gardens giherereye mu mujyi wa Florida, habereye umukino ukomeye hagati y’abakinnyi babiri bafite ibigwi mu mukino w’iteramakofe, warangiye nta n’umwe utsinze undi.

Uyu mukino wakinwe uduce umunani hakabura utsinda undi, wahuje Floyd Mayweather uri mu bakinnyi beza ku Isi mu mukino w’iteramakofe, ndetse na Logan Paul ukina iteramakofe ariko wanamenyekanye cyane kuri YouTube.

Uretse kuba ari umukino wahuje abanyabigwi mu mukino w’iteramakofe, waninjirije amafaranga menshi aba bagabo, nkuko no mu yindi mikino ikomeye mu iteramakofe yinjiza akayabo.

Uyu mukino wasize amateka akomeye ku bukungu bwa Floyd Mayweather usanzwe ufite amafaranga menshi akesha umukino w’iteramakofe.

Aganira n’umunyamakuru Chris Mannix wa Sports Illustrated nyuma y’umukino, Mayweather yavuze ko gukina na Paul Logan byamwinjirije hagati ya miliyoni 50-100 z’amadolari ya Amerika, aha kandi hiyongeraho miliyoni 30 z’amadolari yinjije muri gahunda zo kwamamaza uyu mukino.

Amafaranga Mayweather yakoreye mu ijoro ryo ku Cyumweru, angina n’ayo umunyabigwi muri Basketball by’umwihariko muri NBA, Michael Jordan, yakoreye mu myaka 15 akina muri iyi shampiyona ikunzwe kurusha izindi ku Isi mu mukino wa Basketball.

Uteranyije umushahara wa Michael Jordan mu myaka 15 yakinnye muri NBA, angana n’ayo Mayweather yakoreye ijoro rimwe gusa.

Mu ijambo rye Mayweather yagize ati”Izina bakunda kunyita ni ‘Imvano y’amafaranga’ nakoze ubudatuza imyaka myinshi kugira ngo ngire urwego runaka ngeraho, urwego buri gikorwa cyose kizajya cyitwa ikirori”.

Ntabwo ari ubwa mbere umukino umwe winjiriza Mayweather amafaranga menshi kubera ko mu 2017, umukino yakinnye na Conor McGregor nawo wamwinjirije agatubutse ndetse uza mu mikino y’amateka mu mukino w’iteramakofe winjije amafaranga menshi.

Mayweather w’imyaka 44 y’amavuko, yahishuye ko ashobora kutazongera kugaruka mu kibuga, keretse yitabiriye ikirori nk’icyo yari yitabiriye akina na Logan w’imyaka 26.

Umukino wa Paul Logan winjirije amafaranga menshi Mayweather 

Umukino warangiye nta wutsinze undi hagati ya Logan na Mayweather

Mayweather ashobora kutagaruka mu kibuga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND