RFL
Kigali

Perezida Kagame na Macron w'u Bufaransa bitabiriye umukino Patriots yatsinzemo Ferroviario muri Kigali Arena - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/05/2021 6:25
0


Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we w'u Bufaransa Emmanuel Macron, uri mu ruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda bitabiriye umukino wa 1/4 mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) wahuje Patriots BBC ihagarariye u Rwanda na Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique wabereye muri Kigali Arena.



Uyu mukino wari injyanamuntu, watangiye saa tatu z'ijoro, urangira Patriots yegukanye intsinzi yakuye mu menyo ya rubamba, aho umukino warangiye itsinze iyi kipe yo muri Mozambique amanota 73-71.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino Patriots yahise ikatisha itike ya 1/2 aho ku wa Gatandatu tariki ya  29 Gicurasi izakina na US Monastir nayo yageze muri 1/2 itsinze AS Douanes amanota 86-62.

Si ubwa mbere iyi kipe yo muri Tunisia izaba ikinnye na Patriots kubera ko bari kumwe mu itsinda rya mbere, aho umukino wabahuje warangiye US Monastir itsinze Patriots ndetse iyishyiramo ikinyuranyo cy'amarira 16.

Perezida Macron wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse anemera uruhare igihugu ayobora cy'u Bufaransa cyagize muri aya mahano ndetse anabisabira imbabazi.

Biteganyijwe ko uruzinduko res Perezida Macron yagiriraga mu Rwanda azarusoza kuri uyu wa Gatanu. Umukino wa nyuma mu irushanwa rya BAL uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021, ahazamenyekana ikipe yegukanye iki gikombe ku nshuro ya mbere.

Perezida Kagame na Emmanuel Macron w'u Bufaransa bitabiriye umukino wa Patriots BBC na Ferroviario de Maputo muri Kigali ArenaPerezida Kagame na Macro baganira ku mukino wa Patriots na Ferroviario

Umukino warangiye Patriots yegukanye intsinzi ihita ikatisha itike ya 1/2

Wari umukino w'ishiraniro wasabye imibare myinshi Patriots no kwitanga kugira ngo ibone intsinzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND