Kigali

CANAL+ yorohereje abakunzi b’umupira w’amaguru kuzareba EURO2021

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/05/2021 13:15
0


Mu gihe hari benshi babunzaga imitima bibaza uko bazakurikira irushanwa ry’u Burayi ‘EURO’ ribura iminsi micye ngo ritangire gukinwa, Canal+ yabatekerejeho ikubita ibiciro byayo hasi kugira ngo yorohereze abanyarwanda by’umwihariko abafatabuguzi bayo kuva mu bwiza bajya mu bundi, bareba iri rushanwa rihuza abakinnyi b’ibihangange.



Iminsi 30 y’uburyohe hamwe na Canal+, abakunzi ba ruhago bazaba bahanze amaso irushanwa rya EURO2021 rizatangira gukinwa tariki ya 11 Kamena kugeza tariki 11 Nyakanga 2021.

Poromosiyo ya Canal+ iratangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gicurasi 2021, aho ku bihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5000 Frw) buri wese yakwigurira dekoderi n’ibiyiherekeza byose, mu gihe ubusanzwe yaguraga ibihumbi 10 Frw.

Ntabwo ari dekoderi zagabanyirijwe ibiciro gusa, kuko Canal+ yamaze gushyiraho igiciro fatizo cy’abazimanika, aho bazajya bishyurwa amafaranga atarenze ibihumbi 10 Frw.

Buri wese uzaba waguze dekoderi ya 5000 Frw, bizamusaba kwishyura ibihumbi 10 Frw y’ifatabuguzi ry’ukwezi.

Ubuyobozi bwa Canal+ bwavuze ko iyi poromosiyo izarangirana n’iri rushanwa tariki ya 11 Nyakanga 2021.

Aganira n’itangazamakuru, Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatachoua, yavuze ko bagabanyije ibiciro kugira ngo borohereze abanyarwanda gukurikira iri rushanwa.

Yagize ati” “Twagabanyije ibiciro kugira ngo buri wese abashe gutunga CANAL+ by’umwihariko muri iyi mikino ya Euro 2021, ntekereza ko ari byo biciro bihendutse muri Afurika”.

Canal+ kugeza ubu ikorera mu bihugu birenga 20 bya Afurika, yatangiye gukorera mu Rwanda guhera mu 2012, ikaba imaze amezi atandatu ifunguye Ishami mu Rwanda.

Canal+ yashyizeho poromosiyo izafasha abanyarwanda kureba irushanwa rya EURO2021biboroheye cyane

Umuyobozi wa Canal+Rwanda, Sophie yavuze ko bakubise ibiciro hasi kugira ngo buri munyarwanda atunge Canal iwe

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND