Ikigo gishinzwe gucuza amashusho Canal+ cyafunguye iduka rishya i Remera ahazwi nko ku Gisimenti, aho rije kuba igisubizo ku bafataga urugendo bajya gushaka serivise za Canal+, ndetse iki gikorwa kikazakomereza no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021, nibwo Canal+ yatashye iduka rishya riherereye ku Gisimenti mu birori byari byitabiriwe n’abayobozi bakuru b’iki kigo mu Rwanda barimo Sophie Tchatchoua.
Iri duka rigiye kunganira ryafunguwe mu isoko rya Nyarugenge, ndetse iki kigo kirateganya no gufungura irindi duka mu mujyi wa Kigali mbere yo kujya mu ntara zitandukanye z’igihugu nyuma y’igihe gito gishize Canal+ ifunguye Ishami mu Rwanda.
Aimé Abizera ushinzwe Ubucuruzi muri Canal+ yavuze ko intego yabo ari ukwegereza serivisi zabo abanyarwanda kandi ko gahunda bafite ari ugufungura amaduka mu bice bitandukanye by’igihugu.
Yagize ati”Iri ni iduka rya kabiri dufunguye mu mujyi wa Kigali nyuma y’iryo mu isoko rya Nyarugenge, turateganya no gufungura irindi duka rya gatatu mu cyumweru gitaha. Intego dufite ni ukwegereza serivisi za Canal+ Abanyarwanda, tukazibasangisa aho bari bitabatwaye umwanya bajya kuzishaka kure.
“Nyuma yo gufungura iduka rya gatatu I Kigali tuzahita twerekeza mu ntara, aho duteganya gufungura amaduka mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo abanyarwanda dukomeze kubagezaho serivisi nziza kandi ku gihe”.
Uyu muyobozi yashimangiye ko ubu buryo buzafasha abanyarwanda kubona serivisi za Canal+ biboroheye cyane.
Canal+ izerekana irushanwa rya EURO2021 riteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha kwa Kamena.
Ku mafaranga ibihumbi bitanu (5000Frws) ubona Bouquet yitwa IKAZE ushobora gukurikira Channel nyinshi zirimo n’ikwereka shampiyona y’u Butaliyani.
Kugeza ubu Canal+ kugeza ub ikorera mu bihugu birenga 20 bya Afurika, yatangiye gukorera mu Rwanda guhera mu 2012.
Canal+ yafunguye iduka rishya i Remera ku Gisimenti
Abayobozi ba Canal+ mu Rwanda bafunguye iduka rishya i Remera
Iri duka urisangamo ibikoresho na serivisi zitandukanye za Canal+
Bagane barakwakirana urugwiro
TANGA IGITECYEREZO