RFL
Kigali

Miss Ingabire Grace yabwiye abanyeshuri ba Maranyundo Girls School uko yakujije impano ye yo kubyina

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/05/2021 13:14
0


Ingabire Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2021 yakomeje urugendo rwe rwo gusura ibigo by’amashuri muri gahunda yise ‘Ndashoboye’, aho yasuye Ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Maranyundo (Maranyundo Girls School).



Miss Ingabire Grace yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri bo mu Ishuri rya Maranyundo Girls School riherereye mu Kagari ka Maranyundo ho mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, mu mpera z’iki Cyumweru.

Ni urugendo yakoze nyuma y’uko tariki 10 Gicurasi 2021, asuye abanyeshuri bo mu ikigo cy’amashuri cya Mater Dei giherereye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Muri gahunda ye yise ‘Ndashoboye’, Miss Ingabire Grace yatangije muri iki kigo amahuriro y’abanyeshuri yise ‘Exporation Clubs’, agamije kubasha kongera ubumenyi no kumenya kubyaza umusaruro impano zabo.

Uyu mukobwa w’imyaka 25 y’amavuko yabwiye aba banyeshuri ko izi ‘Club’ zizabafasha kumenya ibibazo umuryango mugari uhura nabyo, gufatanyiriza hamwe mu gushaka ibisubizo by’ingirakamaro kuri sosiyete, kandi by’igihe kirekire.

Yigishije aba banyeshuri b’abakobwa, uko buri wese yamenya impano ye, uko yakurikira inzozi ze n’ibindi byinshi byagarutsweho mu kiganiro.

Miss Ingabire Grace yanabahishuriye uburyo yakuze akunda kubyina, byanatumye ashaka gukuza impano ye akaba ari naryo somo yiga muri Kaminuza.

Anavuga ko yatangiye umushinga we wo guteza imbere kubyina, nk’imwe mu nyigisho yakwifashishwa mu masomo asanzwe. 

Tariki 23 Gashyantare 2021, Ingabire Grace yabwiye INYARWANDA ko yifitemo impano zitandukanye zirimo kubyina, gukina umukino njya rugamba wa Taekwondo yagiye avumbura yifuza kuzikuza ashyigikiwe n’umuryango we.

Yavuze ko kuva akiri muto yakuze ashaka kuba umubyinnyi w’umwuga. Ariko kandi ngo yashakaga no kwiga ibijyanye n’ikirere azitirwa n’uko nta mashuri yari ahari abyigisha mu Rwanda, bituma atabitekerezaho cyane.

Miss Ingabire avuga ko ageze muri Kaminuza yize ho gato ibijyanye n’ikirere, ariko ashyira imbere kwiga kubyina by’umwuga.

Ati “Bari babiziko nkunda kubyina (Umuryango we). Banabizi ko nshaka no kuzabyiga mu by’ukiri nashatse no kubyiga mu mashuri abanza ariko barambwira nta mashuri ahari abyigisha.”

Akomeza ati “Ariko bari babizi. Noneho ngeze muri Kaminuza babimfashamo cyane. Bamfasha kubona amahirwe atandukanye nk’aho nakwigira kubyina, aho nabikora, aho nabyigisha.”

Miss Ingabire afite umushinga wo guteza imbere amasomo yo kubyina; gushyiraho inzu z’iyi myidagaduro n’izo kunguraniramo ibitekerezo kugira ngo azamure imyigire ishingiye ku bushobozi kuko amasomo nk’aya yuzuzanya n’uburezi busanzwe.

Ibi yemeza ko bizatuma abana barushaho gufunguka mu bitekerezo no kwigaragaza.

Uyu mukobwa afite impamyabushobozi ya Kaminuza mu kubyina, akanibanda cyane ku masomo ya Globalization, Philosophy & Psychology.

Muri Gicurasi 2019, nibwo yasoje amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Bates College iherereye muri Leta ya Maine; aho yaboneye impamyabumenyi mu bijyanye no kubyina (Dance Choreography) hamwe na 'Phyilosopy' ndetse na 'Psychology'.

Ingabire ni umwe mu bakobwa barangirije amashuri yisumbuye mu ishuri rya Gashora Girls’ Academy batsinze neza. Muri iryo shuri Ingabire Grace yize mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

Uyu mukobwa yabonye izuba tariki 11 Ugushyingo 1995, bivuze ko agejeje imyaka 25. Byatumye aba Nyampinga wa mbere u Rwanda ufite imyaka irenze iy’abandi bamubanjirije kandi anafite impamyabumenyi ya Kaminuza.

Inkuru wasoma:Ibidasanzwe kuri Ingabire Grace Miss Rwanda 2021

Miss Ingabire Grace yakomereje gahunda ye yise ‘Ndashoboye’ mu Ishuri ryisumbuye ry'abakobwa rya Maranyundo Girls School Abayobozi muri Maranyundo Girls School bitabiriye ikiganiro cya Miss Ingabire Grace

Miss Ingabire yasabye abanyeshuri kumenya aho icyo bashaka mu buzima bwabo no kugira uruhare mu guhindura sositeye


Abanyeshuri bo muri Maranyundo Girls School bahawe umwanya wo kuganira no kubaza Miss Ingabire Grace wabasuye

Ingabire Grace yagiriye uruzinduko muri Maranyundo Girls School nyuma yo gusura Mater Dei

Umuyobozi mwiza ni umenya inzira, akayigenda kandi akayereka abandi

Ishuri rya Maranyundo Girls School ryatangiye mu 2008 rifungurwa ku mugaragaro na Madamu Jeannette Kagame








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND