RFL
Kigali

Miss w’indwanyi! Yabaye uwa kane mu Rwanda mu kizamini, ari kwiga Taekwondo: Ibidasanzwe kuri Miss Rwanda Ingabire Grace-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/03/2021 20:23
0


Ingabire Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2021, yatangaje ko yifitemo impano zitandukanye zirimo kubyina, gukina umukino njya rugamba wa Taekwondo yagiye avumbura yifuza kuzikuza ashyigikiwe n’umuryango we.



Ingabire w’imyaka 25 y’amavuko yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021. Izina rye ryinjiye mu muryango mugari w’abakobwa begukanye ikamba ry’igiciro kinini mu Rwanda.

Muri Gicurasi 2019, ni bwo yasoje amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Bates College iherereye muri Leta ya Maine; aho yaboneye impamyabumenyi mu bijyanye no kubyina (Dance Choreography) hamwe na 'Phyilosopy' ndetse na 'Psychology'.

Amashuri abanza yayigiye muri Kigali Parents School, igihimba rusange (Tronc commun) yiga muri Nu-Vision High School na Gashora Girls’ Academy (A’level).

Ingabire ni umwe mu bakobwa barangirije amashuri yisumbuye mu ishuri rya Gashora Girls’ Academy batsinze neza. Muri iryo shuri Ingabire Grace yize mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

Mu Ugushyingo 2019, Ingabire Grace, yatangiye gukora ku mushinga yise ‘Ikiringo’ ukorera muri Benedico Consulting Company ikorera i Kigali.

Yabwiye INYARWANDA ko yasoje amashuri abanza ari uwa kane mu batsinze neza ikizamini cya Leta mu Rwanda hose, kandi ko yagiye aza imbere n’ahandi yagiye yiga.

Yavuze ko n’abavandimwe be bane bagiye bitwara neza mu bizamini. Avuga ko kuba uwa kane mu bizamini bya Leta byo mu Rwanda abicyesha gukunda amasomo.

Ati “Nta banga ririmo, ni ugukunda kumenya…Ni ukugira amatsiko, gushaka kumenya Isi utuyemo, kwimenya no gushaka kumenya ibintu mu bihe bitandukanye. Ukuntu ibintu bikora nyine ukagira amatsiko yo kumenya. Ndatekereza ari ibyo ng’ibyo.”

Uyu mukobwa avuga ko iyo umuntu afite impano yo kumenya binamufasha gutera intambwe ikomeye mu buzima.

Uyu mukobwa ari muri batatu bahatanye mu gace ko kwerekana impano yahuriyemo na Umutoniwase Sandrine na Akaliza Amanda wabaye igisonga cya Mbere. Igihembo cyegukanwe na Umutoniwase Sandrine.

Ingabire yerekanye impano mu kubyina imbyino ya Contemporary ndetse biri mu byize muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni umukobwa w’umunyamashuri wagiye yimenyereza umwuga mu bigo bitandukanye birimo Minisitiri, Banki n’ibindi bigo bikomeye mu Rwanda.

Ingabire avuga ko yegukana ikamba rya Misss Rwanda umutima we warunezerewe, kandi ko yahise yumva ko inshingano ziyongereye.

Uyu mukobwa asobanura ko kuva mu mpera z’umwaka ushize ari bwo yiyumvisemo kwitabira Miss Rwanda, atangira gukangurira bagenzi be kwitabira iri rushanwa ‘kubera ko nabonaga ko nkuze’.

Avuga ko Miss Rwanda yayibonaga nk’urubuga rudasanzwe rufasha umwana w’umukobwa kugaragaza impano ze. Ndetse ngo yajyaga abwira murumuna kwitabira iri rushanwa ariko nawe akamubwira ko yujuje ibisabwa.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA Miss Ingabire Grace yavuze ko yakuze ari umwana ufite inyota yo kuvumbura Isi yifashishije imikino itandukanye.

Yavuze ko yakuze akunda gukina n’abandi bana, agakunda amasomo yo ku ishuri, kwitabira imikino itandukanye yo ku ishuri by’umwihariko iyo kubyina, koga, gutwara igare n’ibindi bintu “bituma menya Isi.”

Miss Ingabire Grace yagaragiwe n'ibisonga bibiri Akaliza Amanda na Umutesi Witness

Uyu mukobwa yavuze ko kuva akiri muto yakuze ashaka kuba umubyinnyi w’umwuga. Ariko kandi ngo yashakaga no kwiga ibijyanye n’ikirere azitirwa n’uko nta mashuri yari ahari abyigisha mu Rwanda, bituma atabitekerezaho cyane.

Miss Ingabire avuga ko ageze muri Kaminuza yize ho gato ibijyanye n’ikirere, ariko ashyira imbere kwiga kubyina by’umwuga.

Ati “Bari babiziko nkunda kubyina (Umuryango we). Banabizi ko nshaka no kuzabyiga mu by’ukiri nashatse no kubyiga mu mashuri abanza ariko barambwira nta mashuri ahari abyigisha.”

Akomeza ati “Ariko bari babizi. Noneho ngeze muri Kaminuza babimfashamo cyane. Bamfasha kubona amahirwe atandukanye nk’aho nakwigira kubyina, aho nabikora, aho nabyigisha.”

Uyu mukobwa avuga ko atazi inkomoko yo kuba yarakuze akunda kubyina, ndetse ko abo biganye mu mashuri yisumbuye batunguwe bamubonye ageze muri Kaminuza akaba ari byo yiga.

Asobanura ko kubyina hahishemo byinshi abantu batazi, ari nayo mpamvu abishyira imbere.

Yavuze ko kugira amahirwe yo kwiga kubyina ari byo byanatumye muri Miss Rwanda agaragaza umushinga wo ujyanye no gushyiraho amahuriro ahuza abagore n’abakobwa mu bijyanye no kubyina.

Ni umushinga avuga ko azakomeza gukoraho na nyuma y’uko azaba atanze ikamba.

Miss Ingabire anavuga ko kubyina ari byo byatumye ashaka no kwiga umukino njya rugamba wa Taekwondo. Yavuze ko uyu mukino yatangiye kuwiga kuva mu mwaka ushize kandi ko ageze ku ntera ishimishije.

Nyuma yo gutorwa kwe, hasohotse amashusho amugaragaza atera umugeri uremereye kandi ugororotse, byerekana ko ari ibintu azi adashakisha.

Ati “Biriya ntabwo nzi niba ari impano ariko ni ukubikunda. Kwakundi navuze, ni ugusha kumenya Isi, uko umubiri wanjye ukora, gushaka guhora niyungura ubumenyi nkafata amasomo atandukanye ku bintu bitandukanye. Ni uko rero natangiye no kwiga ariya masomo (Taekwondo).”

Uyu mukobwa yavuze ko bitewe n’ibihe bya Guma mu Rugo atahise akomezeraho amasomo ya Taekwondo, ariko ko ibihe nibisubira mu buryo azakomerezaho.

Bimwe mu bintu by’ingenzi Ingabire Grace yumva yatangaho umusanzu we mu gukorera igihugu cye no kugiteza imbere, ni uguteza imbere uburezi n’ubumenyi bidaheza hashyirwa ho uburyo bunyuranye bw’imyigishirize no gutinyura abanyeshuri kwigirira icyizere bamenya neza impano zabo kandi imbaraga zigashyirwa mug uteza imbere inyigisho zitanga ubumenyi ngiro.

Avuga ko ibyo byazafasha abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye gutanga umusaruro mwiza harimo no kuba bagira ubushobozi bwo kwihangira imirimo.

Imodoka yahembwe imaze kugenda 95 Km. Avuga ko akimara kuyegukana, bucyeye bwaho yayitwaye mu mihanda ya Kacyiru mu Mujyi wa KigaliMiss Ingabire Grace agiye kumara umwaka ari Nyampinga w’u Rwanda akora ku mishinga itandukanye

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA INGABIRE GRACE MISS RWANDA 2021

">

AMAFOTO&VIDEO: AIME FILMS&PATRICK PROMOTER








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND