RFL
Kigali

Abakobwa 10 bayoboye abandi mu matora yo muri Miss Global Beauty Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/05/2021 10:06
3


Irushanwa rigeze mu mahina! Biragoye ko umukobwa yamara iminsi itatu yikurikiranya ayoboye abandi mu majwi yo kuri Internet mu irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda 2021 riri kubera ku nshuro ya mbere mu Rwanda.



Irushanwa ryatangiye Stella Matutina Murekatete wiga mu mashuri yisumbuye ariwe uyoboye abandi mu matora yo kuri internet no kuri SMS, ubu ari ku mwanya wa Gatatu n’amajwi.

Landra Gisagara Uwicyeza niwe uyoboje inkoni y’icyuma abandi mu matora yo kuri Internet no kuri SMS, aho amajwi 5, 815.

Gutora Internet utora inshuro ushatse ku munsi. Amajwi 2 kuri SMS wishyura 100, amajwi 5 wishyura 250, amajwi 10 wishyura amafaranga 500, amajwi 20 wishyura 1000 naho amajwi 100 wishyura 5000 Frw.

Tariki 03 Gicurasi 2021, nibwo Ikigo cya Embrace Africa cyatangaje abakobwa 33 bagomba gutoranywamo batatu mu irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda.

Umukobwa uzahiga abandi muri Miss Global Beauty Rwanda 2021 azagira amahirwe yo guhagararira u Rwanda muri Miss Tourism Global izabera mu Bushinwa, Miss Africa Golden izabera muri Turikiya, World Top Model, Miss Tourism World na Miss Glamour Face World.

Buri mukobwa witabiriye iri rushanwa yabanje kwifata amashusho avuga ibijyanye n’umushinga we n’uko yiteguye kuzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa.

Abakobwa 33 bitabiriye Miss Global Beauty Rwanda barimo Mukamwiza Yvette wegukanye ikamba rya Miss Career Africa mu 2019, Shema Hortense wabaye igisonga cya mbere cya Miss Nation yabereye mu Mujyi wa Dubai, ariko ryabaye hifashishijwe internet kubera icyorezo cya Covid-19.

Mugabe Sheilla, Dushyirehamwe Anne Marie, Dorinema Queen, Teta Cynthia na Uwimana Clementine bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

Hari kandi Uwase Aisha witabiriye Miss Rwanda inshuro ebyiri, Miss Supranational 2019 ndetse n’irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020.

Iri rushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda kandi rihatanyemo Bayizere Diane wabaye igisonga cya mbere cya Miss w’Ishuri rya Ecole Technical Muhazi Rwanda (ETMR) ryo mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu 2016.

Hari kandi umukinnyi wa filime Umutoniwase Nadia ugaragara muri filime ‘Umuturanyi’ ya Clapton Kibonge iri mu zikunzwe muri iki gihe.

Miss Tourism Global Rwanda yari ifite ubushobozi bwo gufata umukobwa umwe gusa mu guhagararira u Rwanda mu marushanwa yaryo azabera mu gihugu cy’u Bushimwa.

Miss Global Beauty Rwanda yasimbuye Miss Tourism Global Rwanda izohereza abakobwa batatu mu marushanwa y'ubwiza azabera hirya no hino ku Isi.

Ndekwe Paulette wabaye igisonga cya kane cya Miss Global World mu 2020 uri mu bahagarariye sosiyete ya Embrace Africa mu Rwanda, yabwiye INYARWANDA ko basanze bakwiye “Guha amahirwe abakobwa b'abanyarwanda benshi yo kujya guhagararira igihugu cy' u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y'ubwiza.”

Amatora yo kuri internet yatangiye tariki 3 Gicurasi 2021. Tariki 05 Kamena 2021 hazaba kwerekana impano naho tariki 08 Kamena 2021 biyerekanye mu makanzu yo gusohokana.

Icyiciro cyibanziriza icya nyuma ‘Pre-Selection’ kizaba tariki 08 Kamena 2021 n’aho final izaba tariki 12 Kamena 2021, ari nabwo hazamenyekana abakobwa bazaserukira u Rwanda.

KANDA HANO UTORE UMUKOBWA USHAKA

1.Landry Gisagara Uwicyeza

Uyu mukobwa w’imyaka 24 y’amavuko niwe uyoboye abandi mu matora yo kuri internet, aho afite amajwi 5, 815. Yaboneye izuba mu Ntara y’Uburengerazuba.

2. Greta Uwacu

Uyu mukobwa afite imyaka 21 y’amavuko, akaba afite amajwi 4, 423 avuka mu Ntara y’Amajyepfo.


3.Stella Matutina

Stella Matutina Murekatete, ni umunyeshuri mu kigo cy’amashuri giherereye i Remera. Irushanwa ryatangiye ariwe wa mbere mu majwi ariko yaje guhigikwa.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 y’amavuko abarizwa mu Mujyi wa Kigali.

4. Diane Ishimwe

Ishimwe w’imyaka 20 y’amavuko, afite amajwi 2, 897 akaba ari ku mwanya wa kane. Avuka mu Mujyi wa Kigali.

5. Anne Marie Dushyirehamwe

Dushyirehamwe ari ku mwanya wa Gatanu n’amajwi 2, 243. Uyu mukobwa w’imyaka 23 y’amavuko, avuka mu Mujyi wa Kigali.


6. Celine Umuhoza

Umuhoza akora mu bijyanye n’Ubukerarugendo mu Rwanda, afite amajwi 2, 032.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 abarizwa mu Mujyi wa Kigali.

7.Yvette Mukamwiza

Mukamwiza niwe wegukanye ikamba rya Miss Career East Africa 2019. Afite amajwi 1, 469 arashakisha ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda 2021, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 22 y’amavuko.

8.Venuse Umumararungu

Venuse w’imyaka 24 afite amajwi 925. Avuka mu Mujyi wa Kigali. Yiga muri Kaminuza.

9.Ishimwe Ritha

Ishimwe ari mu bakobwa 33 bashakishwamo Miss Global Beauty Rwanda 2021. Avuka mu Karere Ka Bugesera mu Mujyi wa Nyamata ari naho yize amashuri yisumbuye.

Yasoje amashuri yisumbuye, ubu ari gushakisha uko yakwiga Kaminuza. Afite amajwi 770.


10. Cynthia Umutesi Rutayisire

Umutesi ari ku mwanya wa 10 mu matora yo kuri internet ahatanye abakobwa 33. Uyu mukobwa w’imyaka 22 ahagarariye Umujyi wa Kigali.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbabazi Aimée2 years ago
    Turabashyigikiye abakobwa bacu. Courage et bonne chance kuri mwese🙏🙏🙏🙏🙏
  • Barera Bobby2 years ago
    Landrine ntazabure mubazambikwa ikamba, kwitabira irushanwa ni kimwe ariko No kugaragaza ubushake ni ikindi kdi nicyo c'ingenzi. Ubwo rero uyu mwana w'umukobwa usibye no kuba mwiza ni n'ingirakamaro. Mwifurije amahirwe masa👑
  • Mahoro Patty2 years ago
    Turabasuhuje, ubundi nibagendera ku bwiza Gisagara Landrine na Rutayisire Cynthia bazabambike ikamba kuko ni beza. Ibisonga bikazava mu basigaye nubwo na bo ari beza ariko burya bose ntibakwambara amakamba ibyo birasanzwe.





Inyarwanda BACKGROUND