RFL
Kigali

Alan Boileau wa B&B Hotels yegukanye agace karuta utundi muri Tour du Rwanda 2021, Sanchez agumana umwenda w’umuhondo -AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/05/2021 14:34
0


Umufaransa w’imyaka 21 ukinira ikipe ya B&B Hotel, Alan Boileau yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2021 kavaga Nyanza kerekeza Gicumbi ku ntera y’ibilometero 171.6, akaba yakoresheje amasaha 4h23’57” aho yahagereye rimwe na bagenzi be 10 barimo Sanchez Bryan wahise ugumana umwenda w’umuhondo.



Ni agace ka kabiri kikurikiranya Alan yegukanye muri iri rushanwa ry’uyu mwaka nyuma yo kwegukana agace ka kabiri ka Kigali-Huye, akaba yongeye kugaragaza ubuhanga bukomeye yegukana agace ka Nyanza-Gicumbi, ari nako karekare muri iri rushanwa.

Aka gace kagoye abakinnyi cyane kuko babiri batigeze basoza, barimo umunyarwanda Munyaneza Didier ndetse n’umunya-Eritrea Tesfom Sirak.

Umunyarwanda woseje aka gace ka gatatu ari ku mwanya wa hafi ni Muhoza Eric warushijwe n’uwa mbere iminota 2 n’amasegonda 02.

Urutonde rusange ruyobowe n’umunya-Colombia Sanchez Brayan umaze gukoresha amasaha 10h05’02”, ibi bihe akaba abinganya na bagenzi be 8, mu gihe Alan umaze kwegukana uduce tubiri tw’iri rushanwa arushwa n’uwa mbere amasegonda 9.

Umunyarwanda uri hafi ku rutonde rusange ni Muhoza Eric uri ku mwanya wa 27, akaba arushwa n’uwa mbere iminota 5 n’amasegonda 16.

UKO AGACE KA GATATU KA TOUR DU RWANDA 2021 KAGENZE

Agace ka gatatu k’iri rushanwa karatangirira mu Mujyi wa Nyanza rinyure mu Karere ka Rurindo abasiganwa basoreze mu Mujyi wa Gicumbi ku ntera y’ibilometero 171.6.

KM23- Kugeza ubu abakinnyi baracyagendana, baracyacungana kubera imisozi bari buzamuke barenze umujyi wa Kigali.

KM27- Munyaneza Didier wa Benediction Ignite yamaze gusohoka mu gikundi wenyine.

KM32-Munyaneza Didier wari ugerageje gutoroka yahise akurikirwa n'abandi 10, gusa igikundi cyongeye gihita kibafata.

KM 35 - Abakinnyi batandatu bongeye gutoroka abandi, abo ni Vargas (Team Medellin), Teugels (Tarteletto), Rolland (B&B Hotels), Ferron (Total-Direct Energie), Hoehn (Wildlife), Mohd Zariff (Terengganu)

Mu gihe bari gusatira umujyi wa Muhanga batandatu b'imbere bashyizemo intera y'amasegonda 20.

KM 38 -ubu imbere hasigaye uwitwa Teugels, abandi igikundi cyamaze kubashikira,ari gusiga abandi amasegonda 23.

KM 44 - abandi bakinnyi batatu basohotse mu gikundi basanga Teugels, barimo Gautier (B&B Hotels), Goytom (Erythrée), Byukusenge (Benediction). Basize abandi amasegonda 20.

Amanota ya mbere yo kuzamuka y'uyu munsi ni uku bakurikiranye: Teugels, Roldan, Vahtra.

Tubibutsa ko Manizabayo Eric ari we ucyambaye umwambaro wo kuzamuka muri rusange.

KM 52 - Imbere ubu hasigaye batatu gusa:Teugels (Tarteletto), Gautier (B&B Hotels), na Byukusenge Patrick (Benediction), basize abandi amasegonda  55'', barenze i #Musambira

KM 57 - Batatu b'imbere basize abandi iminota 2'37'', ubu bari muri Kamonyi.

KM 60 - Amakuru atari meza ni uko Didier Munyaneza avuye mu isiganwa burundu nyuma yo gukora impanuka, akurikiye Areruya Joseph wavuyemo ejo. Bivuze ko Benediction isigaranye abakinnyi batatu.

Mu muhanda uva Nyanza imvura ni nyinshi ariko ntihagarika abasiganwa.

Amanota yo kuzamuka umusozi wa gatatu (Shyorongi) yegukanywe na Teugels, Byukusenge, Gautier na Tewelde.

KM 91 - Batatu b'imbere ubu basize abandi iminota 3 n'amasegonda 50.

KM 96 - Ikinyuranyo ubu kimaze kuba iminota 4.

KM 103 -Mu gihe bari gusatira Nyirangarama, intera imaze kuba   4'20''

KM 112 - igikundi cya kabiri cyatangiye kongera umuvuduko, ubu batatu b'imbere hasigayemo 2'35''.

KM 122 intera ikomeje kugabanuka, ubu hasigayemo iminota 2'30'', ubu batangiye kuzamuka ahitwa Cyungo.

KM 129 - ubu hasigayemo 1'47'', ubu abakinnyi nyuma yo kurenga kuri Base barazamuka i Cyungo.

Byukusenge Patrick babiri bari kumwe bamaze kumusigaho amasegonda 30, nabo bagasiga abandi 1'35".

KM 138 - uwitwa Gautier na Byukusenge igikundi cyamushikiriye, Teugels asigaye imbere wenyine n'amasegonda 36 ari gusiga abandi.

KM 140- igikundi cyamaze gushikira abari imbere. Abanyarwanda nabo bakomeje guhatana ngo barebe ko bakweguka na aka gace.

KM 141 - Allan Boileau (B-B Hotels) wabaye uwa mbere ejo na Zerai (Erythrée) bari bagerageje gutoroka ariko igikundi gihise kibagarura.

Quintero (Terengganu) amaze gusohoka mu gikundi wenyine, arasiga abandi amasegonda 24.

Bamaze kugenda Kilometero 143 muri Km 171.6, mu gihe imvura yongeye kugwa.

Quintero akomeje kuyobora, inyuma ye akurikiwe n'abantu 20 yasizeho amasegonda 30.

KM 150 - Quintero akomeje kurikandagira, ubu harimo amasegonda 42'.

Binjiye muri Kilometero 20 za nyuma, imvura yo yahise.

Mu gihe habura Km 12, Quintero aracyayoboye n'amasegonda 35 arusha abamukurikiye.

KM 7- Quintero yasize amasegonda 30 abandi 20 bamukurikiye.

KM 3- Quintero yasize amasegonda 9 abandi 20 bamukurikiye.

KM 1- Quintero yasize amasegonda 25 abandi 20 bamukurikiye.

Umufaransa Alan Boileau niwe wegukanye agace ka gatatu ka Nyanza-Gicumbi nyuma yo kugera ku murongo usorezwaho ari imbere nubwo yahagereye rimwe na bagenzi be 10, ariko ipine y’igare rye itanga izindi ku murongo.

Tour du Rwanda 2021 irakomeza kuri uyu wa gatatu tariki ya 05 Gicurasi, hakinwa agace ka kane kazava Kimironko gasorezwe Musanze ku ntera y’ibilometero 123,9.

Mu nzira bajya i Gicumbi imvura yari nyinshi

Munyaneza Didier yakoze imoanuka ava mu isiganwa

Abanyarwanda bakomeje kugorwa cyane n'isiganwa ry'uyu mwaka

Mobisol nayo iri muri Tour du Rwanda 2021 nk'umuterankunga

Uyu mwaka SP iri mu baterankunga ba Tour du Rwanda

Alan yongeye kugera ku murongo usorezwaho ari imbere yegukana agace ka gatatu

Alan amaze kwegukana uduce tubiri twa Tour du Rwanda 2021

Uko bakurikiranye mu gace ka gatatu ka Nyanza-Gicumbi

Uko bakurikirana ku rutonde rusange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND