Ni kenshi abatuye Isi bashobora kwibaza bati 'Ni inde wazanye ubuyobozi, kuki bamwe bemera kumena amaraso bashaka ubuyobozi?. N'ubwo ibi byose biba hari ababa bagamije kubaho neza ndetse n'ababa baharanira amahoro n'iterambere ry'abenegihugu. Paul Bia uyobora Cameroun ni we uyoboye urutonde rw’abayobozi bahembwa agatubutse muri Africa.
Biragoye
kuba wamenya amafaranga umuyobozi runaka ukomeye ahembwa yaba ari umukuru w’igihugu
cyangwa umwami runaka. Ikinyamakuru businesss.com dukesha iyi nkuru
kivuga ko mu gukora uru rutonde cyifashishije imbuga nkoranyambaga z'ibihugu, International
Monetary Fund na CIA World Factbook.
Ubuyobozi ni imwe
mu kingi zubatse Isi zahozeho ndetse n’ubu zikomeje gukura mu buryo bumwe cyangwa
ubundi. Kuyobora akenshi bijya kuba ingabire n'ubwo hari ababitozwa bakabibasha.
Inyungu ziva mu kuyobora ikintu runaka harimo icyubahiro ndetse no kubaho ufite
inshingano z'ibyo utekereza bishobora kugirira akamaro abantu runaka cyangwa
bikabangiza, gusa nyuma y’iki cyubahiro harimo benshi bakoresha imbaraga bafite
z'ubutegetsi bakigwizaho imitungo myinshi.
Muri iyi
nkuru tugiye kugaruka ku bayobozi ba bimwe mu bihugu bya Africa bahembwa
agafaranga gatubutse mu gihe cy’umwaka nk'uko urubuga rwa businessinsider
rubyerekana.
1. Paul Biya Igihugu: Cameroon
Umushahara ku mwaka:
$620,976
2. King Mohammed VI Igihugu: Morocco
Umushahara ku mwaka:
$488, 604
3. Cyril Ramaphosa Igihugu: South Africa
Umushahara ku mwaka: $223,500
4. Uhuru Kenyatta Igihugu: Kenya
Umushahara ku mwaka: $192,200
5. Yoweri Museveni Igihugu ayabora: Uganda
Umushahara ku mwaka: $183,216
6. Abdelmadjid Tebboune
Igihugu ayabora: Algeria
Umushahara ku mwaka: $168,000
7. Teodoro Obiang Nguema Mbasogo
Umushahara ku mwaka: $152,680
8. Emmerson Mnangagwa
Igihugu ayabora: Zimbabwe
Umushahara ku mwaka: $146,590
9.
Denis Sassou
Igihugu ayabora: Republic
of Congo
Umushahara ku mwaka: $108,400
10. Alassane Ouattara
Igihugu ayabora: Ivory
Coast
Umushahara ku mwaka: $100,000
TANGA IGITECYEREZO