RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2021: Alan wa B-B Hotels yo mu Bufaransa yegukanye agace ka kabiri, Sanchez yamburwa umwenda w'umuhondo-AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/05/2021 13:21
0


Umufaransa ukinira ikipe ya B&B Hotel yo muri icyo gihugu, Allan Boileau niwe wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021 kavaga Kigali kerekeza i Huye ku ntera y’ibilometero 120.5, akaba yakoresheje amasaha 3h07’14” arushije Sanchez wegukanye agace ka mbere k’iri rushanwa amasegonda umunani, ahita yamburwa umwenda w'umuhondo.



Aka gace gakunze kugaragaza uwegukana Tour du Rwanda, kajyaga gakunda guhira abanyarwanda, ariko uyu munsi byanze kuko barushijwe ndetse basigwa amasegonda atari make.

UKO IRUSHANWA RYAGENZE:

Agace ka Kabiri ka #TdRwanda2021 ni Kigali -Huye gafite ibirometero 120,5.

Abasiganwa bahagurukiye ku Nyubako ya MIC 9:00 bagana Huye. Byari biteganyijwe ko binjira Mu Mujyi wa Huye Hagati ya saa 12:07 na saa 12:16.

KM 13 - Abakinnyi batatu barimo Nsengimana Jean Bosco(Rwanda), Tewelde (Erythrée) na Manizabayo Eric (Benediction) bamaze gusiga abandi, ubu bashyiramo intera y'umunota 1 n'amasegonda 20

KM15- Abakinnyi batatu bakomeje kongera ibihe basize igikundi kibakurikiye, ubu harimo iminota ibiri

KM 35 - Isaha ya mbere y'isiganwa abakinnyi bari gukoresha umuvuduko wa Km 34,9 ku isaha. Ubu bageze ku Kivumu basatira umujyi wa Muhanga

KM 25- Igikundi cya kabiri gikomeje kugendera hamwe, ibihe basizwe n'aba mbere biracyari iminota ibiri.

Agace ka Kigali- Huye gakunze kugaragaza ufite amahirwe yo kwegukana iri rushanwa. Urugero ni muri #TdRwanda2019 aho ikipe ya @AstanaPremTech yihariye aka gace ,bigatuma @MeraKudus uyikinira akegukana akarinda asoza isiganwa ntawe umwambuye umwenda w’umuhondo.

Km-40 Abakinnyi batatu b'imbere baracyayoboye isiganwa, gusa hasigayemo ikinyuranyo cy'umunota 1 n'amasegonda 20.

KM 69 - Abakinnyi babiri ubu bamaze gusohoka mu gikundi, Bernardo Suaza (Medellin) na Valentin Ferron (Total-Direct Energie)

KM 77 Ubu imbere noneho hagiye abandi bakinnyi babiri,   Valentin Ferron (Total-Direct Energie) na Alan Boileau (B&B Hotels), barasiga abandi amasegonda 42. Abakinnyi babiri bari imbere ni abafaransa, Ferron w'imyaka 23 ans  na Boileau w'imyaka 21 . Umufaransa wegukanye agace (étape) muri @tour_du_Rwanda ni umwe gusa (Sebastien Trouche) muri 2010.

Harabura Kilometero, babiri b'imbere barasiga igikundi amasegonda 36, mu gihe itsinda ririmo Bryan Sanchez wambaye maillot jaune riri inyuma y'aba babiri ho amasegonda 20.

KM 94-Itsinda rya Maillot Jaune ryamaze gushyikira Boileau et Ferron, barasiga ab'inyuma yabo umunota umwe.

KM 104- Abakinnyi batanu bari bagerageje gusohoka mu gikundi Gautier (B&B Hotels), Marchand (Tarteletto), Gaillard, Ferron (Total-Direct Energie), Bisolti (Androni). Gusa igikundi gihise kibagarura.

Umufaransa ukinira B&B Hotel niwe wageze ku murongo usorezwaho ari imbere, nyuma yo gusiga Umba Lopez wa Androni Giacattoli amasegonda atandatu.

Nubwo yegukanye agace ka kabiri k’irushanwa, Allan siwe uza imbere ku rutonde rusange kuko Umba Lopez ariwe wahise ufata umwanya wa mbere ku rutonde rusange, akaba akurikirwa na Sanchez Bryan wegukanye agace ka mbere k’iri rushanwa, aho amurusha amasegonda abiri.

Umunyarwanda wasoje ku mwanya wa hafi mu gace ka kabiri ni Uhiriwe Byiza Renus wabaye uwa 20 akaba yarushijwe n’uwa mbere amasegonda umunani, mu gihe Mugisha Samuel yabaye uwa 26 arushijwe amasegonda 36.

Umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus ari ku mwanya wa 10 ku rutonde rusange akaba arushwa amasegonda abiri na Lopez wa mbere, mu gihe Mugisha Samuel uri ku mwanya wa 26 arushwa amasegonda 30.

Nyuma yo gusoza agace ka kabiri k’iri rushanwa rizasozwa tariki ya 09 Gicurasi, abakinnyi baragaruka mu mujyi wa Kigali baharare, mu gitondo cya kare bazindukire i Nyanza, ahazatangirira agace ka gatatu  ka Nyanza- Gicumbi ku ntera y’ibilometero 171,6, kakaba ari nako gace karekare mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Abafana bahagaze ku mihanda bihera ijisho iri siganwa

Ntabwo Mugisha Samuel biramukundira


Sanchez yambuwe umwenda w'umuhondo


Allan yageze i Huye ariwe uri imbere yegukana agace ka kabiri

Uko bakurikiranye mu gace ka kabiri

Uko bakurikirana ku rutonde rusange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND