RFL
Kigali

Chorale Il Est Vivant yatanze ubutumwa bukangurira abantu gukomera ku isengesho n’iyo baba bageze mu bihe bibakomereye-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/05/2021 17:07
0


Mu kurushaho gukomeza iyogezabutumwa rigezweho (nouvelle evangelization), Chorale Il Est Vivant yasubiyemo indirimbo yabo yitwa ‘Senga’ inayikorera amashusho (Official video) igamije gukomeza gutanga ubutumwa bukangurira abantu gukomera ku isengesho n’iyo baba bari mu bihe bibakomereye.



Indirimbo ‘Senga’ yahimbwe n’umunyamuziki ukomeye waririmbaga, agacuranga  gitari (guitar) ndetse akaba n’umuhanzi wa Chorale Il Est Vivant mu 1992. Nyuma y’aho bigaragaye ko iyi ndirimbo yakomeje gukundwa kandi ikanaruhura imitima ya benshi yazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hamwe n’ingaruka zayo, bahisemo kuyisubiramo no kuyikorera amashusho kugira ngo ikomeze gufasha benshi bagenda bahungabanywa n’ibibazo.

Muri byo twavuga nk’icyorezo cya coronavirus cyateje ingaruka zitandukanye zitari nziza ku mibereho ya muntu ndetse n’izindi ngorane z’ubuzima busanzwe abantu bagenda bahura na zo. Ni mu gihe kandi abakristu bakiri mu byishimo bya Pasika, aho Chorale Il Est Vivant ikomeza kwibutsa abantu bose n’abakristu by’umwihariko kutibagirwa Yezu Kristu wabacunguye barushaho gukomera ku isengesho kandi ko atabatereranye ahubwo akomeza kubaba hafi mu ngorane zabo.

Chorale Il Est Vivant ni imwe mu makorari azwi cyane muri Kiliziya gatolika mu Rwanda na bimwe mu bihugu byo hanze y’u Rwanda. Ikorera muri Centre Christus, paroisse Regina Pacis Remera muri Archdiocese ya Kigali. Il Est Vivant ikaba ari chorale ifite indirimbo zakunzwe na benshi baba abo muri kiliziya gatolika yemwe no muyandi madini n’amatorero kubera gufasha benshi kwegera Imana no kuyisingiza ndetse zirimbo amagambo atanga ihumure ku mitima ya benshi.   


REBA HANO INDIRIMBO 'SENGA' YA CHORALE IL EST VIVANT









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND