Amasaha asigaye ngo irushanwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda n’amagare ritangire arabarirwa ku ntoki, gusa iry’uyu mwaka ntabwo risanzwe kuko rigaragaramo impinduka zitandukanye haba mu mitegurire, abakinnyi bazarikina, amakipe azitabira, abaterankunga ndetse rikaba ritazagaragaramo umufana n’umwe.
Tour
du Rwanda 2021 iratangira kuri iki cyumweru tariki ya 02 Gicurasi 2021, hakinwa
agace ka mbere kazenguruka Kigali Arena- Rwamagana ku ntera y’ibilometero
115,6.
Biteganyijwe
ko iri rushanwa rizakinwa iminsi irindwi, rikazatangirira mu mujyi wa Kigali ndetse
akaba ari naho rizasorezwa tariki ya 09 Gicurasi, rikazaba rikinwa ku nshuro ya
gatatu riri ku rwego rwa 2.1.
Ni
irushanwa ridasanzwe rigaragaramo impinduka, inyinshi zatewe n’icyorezo cya
COVID-19, mu gihe izindi ziganisha ku iterambere ry’iri rushanwa riri mu ya
mbere muri Afurika ndetse rinafite amanita mpeza ku ruhando mpuzamahanga.
IBIDASANZWE BIZARANGA TOUR DU RWANDA
2021
SKOL NTIZAGARAGARA MU IRUSHANWA RY’UYU
MWAKA GUSA MUTZIG YAMAZE GUTERAMO ICYAYO KIRENGE
Uruganda
rwenga ibinyobwa rwa SKOL, rwari rumaze imyaka icyenda rutera inkunga FERWACY
by’umwihariko muri Tour du Rwanda, muri shampiyona ndetse no mu yandi marushanwa
ategurwa n’iri shyirahamwe, ntiruzagaragara mu irushanwa ry’uyu mwaka.
Ubusanzwe
SKOL yatangaga Miliyoni 84.5 z’amafaranga y’u Rwanda muri #TdRwanda, gusa
kubera icyorezo cya Coronavirus n’ingamba zo kucyirinda zashyizweho, babaye
batandukanye nyuma yo kutumvikana ku masezerano ajyanye n’ibihe barimo.
Amakuru
avuga ko uyu mwaka uru ruganda rwifuzaga gutanga Miliyoni 4.7 Frw muri iri
rushanwa, FERWACY irabyanga ivuga ko yazagabanya 20% ku mafaranga yari asanzwe
atangwa, ariko birangira impande zombi zitumvikanye bityo baratandukana.
Mu
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Mata
2021, Ubuyobozi bwa Skol Ltd bwavuze ko butazagaragara mu baterankunga ba Tour
du Rwanda ya 2021 kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye iri rushanwa ryimurwa
rigashyirwa muri Gicurasi nyamara ryari kuba muri Gashyantare 2021.
SKOL
yavuze ko nyuma y’ibiganiro na FERWACY byerekeye amasezerano bari bafitanye
kugira ngo abe yasubirwamo bitewe n’icyorezo cya COVID-19.
Nyuma
y’amasaha menshi y’ibiganiro byahuje impande zombi, Ubuyobozi bw’uru ruganda
bwafashe icyemezo cyo kutazatera inkunga iri rushanwa rya Tour du Rwanda kuko
hari aho batabashije kumvikana.
Gusa
mu gihe habura amasaha macye ngo irushanwa nyirizina ritangire, FERWACY
yatangaje ko yamaze kubona umuterankunga mushya wa Tour du Rwanda 2021, ariwe
MUTZIG ndetse bikaba bivugwa ko mu minsi ya vuba aza gushyira umukono ku
masezerano y’imyaka itatu.
NTA BAFANA BEMEWE MURI TOUR DU RWANDA 2021
Uyu
mwaka ntabwo usanzwe bitewe n’icyorezo cya COVID-19, cyatumye hafatwa zimwe mu
ngamba zikarishye zirimo no gukumira abafana aho basoreza isiganwa mu busanzwe
habaga huzuye abafana bafite umurindi n’akaruru bishimira abakinnyi babaga bari
gusiganwa.
Binyuze
ku rukuta rwa Twitter rwa MINISPORTS, yatangaje ko nta bafana bemewe muri Tour
du Rwanda 2021. Yagize iti “@tour_du_Rwanda izaba hubahirizwa ingamba zo
kwirinda ikwirakwizwa rya #COVID19, abanyarwanda bakazakurikira irushanwa
binyuze mu itangazamakuru”.
UYU MWAKA IRI RUSHANWA RIZITABIRWA N’ABAYOBOZI
BAKOMEYE MU NZEGO ZITANDUKANYE
Irushanwa
ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare
ku Isi ‘UCI’ ukomoka mu Bufaransa Bwana David Lappartient wamaze gusesekara i Kigali,
ndetse akaba atari we wenyine kuko iri rushanwa rizakurikirwa n’abaherwe bo
muri Israel, ari nabob a ny’iri kipe ya Start Up Nation yo muri icyo gihugu,
Adams na Baron, ndetse bakaba banafite imishinga mu Rwanda yo guteza imbere uyu
mukino.
BWA MBERE MU MYAKA 11 YARI ISHIZE TOUR
DU RWANDA IZAGERA MU KARERE KA GICUMBI
Bwa
mbere nyuma y’imyaka 11, igare rizaterera imisozi ya Byumba byaherukaga mu 2010,
aka gace kakaba karatwawe na Daniel Teklehaimanot.
Uyu
mwaka abasiganwa bazahagurukira mu karere ka Nyanza basoreze i Gicumbi ku ntera
y’ibilometero 171,6, aka gace kakaba kazakinwa Tariki ya 4 Gicurasi, kakazaba
ari aka gatatu muri Tour du Rwanda 2021 ndetse ikaba ari nayo nzira ndende iri
mu irushanwa ry’uyu mwaka.
AMAKIPE N’ABAKINNYI BAKOMEYE BAZITABIRA
TOUR DU RWANDA 2021
Irushanwa
ry’uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe akomeye azaba yitabiriye ku nshuro ya mbere,
harimo B & B Hotel yo mu Bufaransa inakina Tour de France, Team Medellin yo
muri Colombia ndetse na Tarteletto Isorex yo mu Bubiligi.
Tour
du Rwanda y’uyu mwaka kandi izagaragaramo abakinnyi batatu begukanye ibihembo
mu marushanwa akomeye ku Isi ‘Grand Tour’ bitandukanye n’indi myaka wasangaga
harimo umukinnyi umwe gusa muri icyo cyiciro.
IMPINDUKA MU BIHEMBO BIZATANGWA
Uyu
mwaka bitewe n’impinduka zitunguranye zabaye mu baterankunga b’irushanwa, hari
ibihembo byajyaga bitangwa bitazaboneka, harimo igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umunyarwanda
ndetse na Maillot y’uwatsinze agace k’irushanwa (Etape) kubera ko SKOL
yatangaga icyo gihembo yavuye mu baterankunga b’irushanwa.
Mu
nshuro ebyiri Tour du Rwanda imaze gukinwa iri ku kigero cya 2.1, ntabwo u
Rwanda rurabasha kuryegukana cyangwa ngo rwegukane n’agace na kamwe, kuko
ryegukanwe n’abanya-Eritrea, barimo Merhawi Kudus mu 2019 na Tesfazion
Nathanael mu mwaka ushize.
Inzira
zigize Tour du Rwanda 2021:
Agace
ka mbere: Tariki ya 2 Gicurasi: Kigali Arena- Rwamagana (ibilometero 115,6)
Agace
ka kabiri: Tariki ya 3 Gicurasi: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)
Agace
ka gatatu: Tariki ya 4 Gicurasi: Nyanza- Gicumbi (ibilometero 171,6)
Agace
ka kane: Tariki ya 5 Gicurasi: Kimironko - Musanze (ibilometero 123,9)
Agace
ka gatanu: Tariki ya 6 Gicurasi: Nyagatare- Kimironko (ibilometero 149,3)
Agace
ka gatandatu: Tariki ya 7 Gicurasi: Kigali (KBC)- Kigali (Mont Kigali)
(ibilometero 152.6)
Agace
ka karindwi: Tariki ya 8 Gicurasi:Kigali (Nyamirambo)- Mont Kigali ( ITT-
ibilometero 4.5)
Agace
ka munani: Tariki ya 9 Gicurasi: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia)
(ibilometero 75,3)
TANGA IGITECYEREZO