RFL
Kigali

Daniel Levy wirukanye Mourinho yamubwiye amagambo akomeye mbere yo gutandukana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/04/2021 13:26
0


Umuyobozi w’ikipe ya Tottenham Hotspurs, Daniel Levy, yashimiye umutoza Jose Mourinho ku bwitange no kwihangana yagaragaje mu gihe cya COVID-19, ariko akicuza ko amwirukanye adashyize mu bikorwa ibyo basezeranye amuha akazi mu 2019.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Mata 2021, ni bwo ikipe ya Tottenham yatangaje ko yirukanye uwari umutoza mukuru wayo, Jose Mourinho wari umaze amezi 17 n’iminsi itandatu ahawe akazi. Umusaruro mubi waranze Mourinho muri Tottenham, niwo watumye yerekwa umuryango adasoje amasezerano yasinye.

Ntabwo Mourinho yirukanwe wenyine, kuko n’itsinda ry’abatoza bafatanyaga muri iyi kipe barimo Joao Sacramento, Nuno Santos, Carlos Lalin na Giovanni Cerra bose birukanwe.

Umuherwe akaba n’umuyobozi wa Tottenham wirukanye Mourinho, yatangaje ko amushimira ubwitange no kwihangana yagaragaje mu gihe bamaranye ariko yicuza ko agiye adashyize mu bikorwa ibyo bombi basezeranye amuha akazi.

Yagize ati ”Jose n’itsinda ry’abatoza bafatanyaga twabanye mu bihe bigoye cyane nk’ikipe, Jose ni umunyamwuga wagaragaje kwihangana mu gihe cy’icyorezo cya Coronavirus". 

"Mu by'ukuri twakoranye neza, gusa ndicuza ko agiye adashyize mu bikorwa ibyo twumvikanye agera hano. Igihe cyose azahora yisanga hano, kandi tumushimiye we n’itsinda ry’abatoza bafatanyaga ku ruhare bagize mu gukomeza kubaka ikipe yacu”.

Muri uyu mwaka w’imikino, Mourinho yatsinzwe imikino 10 muri shampiyona, ibintu byamubayeho bwa mbere mu mateka mu mwuga we w’ubutoza. Nta kipe n’imwe mu yakomeye muri Premier League yatakaje amanota menshi yagombye kuba yaregukanye nka Tottenham kuko yatakaje 20.

Umukino wa nyuma Mourinho yatoje nk’umutoza wa Tottenham ni uwo yanganyije na Everton 2-2 ku wa gatanu w’icyumweru gishize. Ryan Mason wakiniye Tottenham, utoza ikipe y’abakiri bato, niwe utoza ikipe nkuru mu myitozo yo kuri uyu wa mbere.

Mourinho yirukanwe nyuma y’amasaha make Tottenham yemeje ko iri mu makipe atandatu yo muri Premier League azitabira irushanwa rya European Super League. Tariki ya 25 Mata 2021, Tottenham izakina na Manchester City ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Carabao Cup.

Indi nkuru wasoma: Jose Mourinho yirukanwe muri Tottenham nyuma y'amezi 17

Umuherwe Daniel Levy yirukanye Mourinho kubera umusaruro mubi

Mourinho yirukanwe muri Tottenham nyuma y'amezi 17 ahawe akazi

Mourinho asize Tottenham ku mwanya wa 7 muri Premier League






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND