RURA
Kigali

Umunyarwanda Axel Muramira w’imyaka 15 yabonye amasezerano muri Standard de Liege

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:5/04/2025 5:44
0


Umukinnyi ukiri muto w’Umunyarwanda, Axel Muramira, yanditse amateka mashya mu mwuga we w’umupira w’amaguru nyuma yo gusinya amasezerano ya mbere nk’umukinnyi w’umwuga mu ikipe ya Standard Liege, imwe mu makipe akomeye mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.



Muramira w’imyaka 15 y’amavuko yari amaze igihe yitoreza muri Academy ya Standard Liege, aho yigaragaje cyane ku buryo iyi kipe yahise imuha amahirwe yo gukina nk’umukinnyi mukuru. Uretse gusinya amasezerano, yahise anazamurwa mu kipe ya Kabiri y’iyi kipe ikina mu cyiciro cya Gatatu mu Bubiligi.

Uyu musore azwiho gukina inyuma, aho ashobora gufasha ikipe ku myanya yose y’ubwugarizi, nubwo akunda cyane gukina nka myugariro wo hagati (centre back), umwanya akunda kurusha iyindi.

Muramira abaye Umunyarwanda wa Kabiri winjiye mu muryango mugari wa Standard Liege, nyuma ya Hakim Sahabo, uri gukinira Beerschot ariko akaba ari intizanyo za Standard de Liege.

Ibi ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rukomeje kubona impano nshya z’abakinnyi b’umupira w’amaguru, bashobora kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND