RFL
Kigali

Jose Mourinho yirukanwe muri Tottenham nyuma y’amezi 17

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/04/2021 12:13
2


Umunya-Portugal watozaga ikipe ya Tottenham Hotspurs, Jose Mourinho, yirukanwe n’uboyobozi bw’iyi kipe nyuma y’amezi 17 ahawe akazi kubera umusaruro mubi.



Mourinho w’imyaka 58 y’amavuko, yageze muri Tottenham mu Ugushyingo 2019 asimbuye umunya-Argentine Mauricio Pochettino, afasha iyi kipe yo mu mujyi wa London gusoza ku mwanya wa gatandatu muri Premier League umwaka ushize.

Kuva Mourinho yagera muri Tottenham, ntabwo iyi kipe yigeze igaragaza kuzamura urwego, ahubwo yasubiye hasi ugereranyije n’uko Pochettino yayisize.

Magingo aya Tottenham iri ku mwanya wa karindwi muri shampiyona, ndetse ikaba yarasezerewe muri Europa League muri Werurwe.

Mu mikino itatu ya shampiyona iyi kipe iheruka gukina, yasaruyemo amanota abiri gusa ku manota icyenda basabwaga kubona, ibintu bitashimishije abakunzi ba Tottenham.

Ubuyobozi bw’iyi kipe, buyobowe na Daniel Levy bwafashe umwanzuro wo kwirukana Mourinho nyuma y’amezi 17 gusa ahawe akazi ko gutoza iyi kipe yari yasinyiye amasezerano yo kugeza mu mwaka w’imikino wa 2022/2023.

Jose Mourinho umaze gutwara ibikombe 25 bikomeye ku Isi yageze muri Tottenham mu 2019 asimbuye  Mauricio Pochettino wari uyimazemo imyaka irenga 5. Mourinho yatoje amakipe akomeye ku Isi, arimo FC Porto, Inter Milan, Chelsea, Real Madrid na Manchester United yo mu Bwongereza.

Mourinho yirukanwe muri Tottenham kubera umusaruro mubi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsabimana baptiste3 years ago
    Nibyo kokok murinyoararenganyijwe kuko numukinnyi agomba kubigiramo uruhare kugirango ikipe izamuke aba yarerekanye imbaraga ze murakoze😜😜😜😜😜😜😜😜😜
  • Mêddy Øg 3 years ago
    Ntibyar bikwiye kwirukanwa





Inyarwanda BACKGROUND