Umuhanzi Kitoko Bibarwa Patrick ubarizwa mu Bwongereza n’umuraperi Shizzo ubarizwa muri Amerika bagiye kuririmba mu gitaramo cya mbere inzu ifasha abahanzi mu bya muziki The Mane igiye gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki gitaramo cyiswe ‘Summer Party’ cyagombaga kubera mu Rwanda mu mpeshyi ya 2021. Bitewe n’ingamba zo kwirinda Covid-19 u Rwanda rwafashe harimo ko ibirori bihuriza hamwe abantu bitemewe, The Mane yahisemo kugikorera muri Amerika.
Mu 2019, iki gitaramo cyabereye mu Rwanda cyaririmbyemo abahanzi bo mu Rwanda na Rich Mavoko wo muri Tanzania. Byari biteganyijwe ko umunya-Uganda Sheebah Karungi akitabira ariko ntiyabonetse ku munota wa nyuma ku mpamvu zitasobanuwe neza.
Bad Rama Umuyobozi wa The Mane yabwiye INYARWANDA ko mu gihe amaze muri Amerika aribwo yagize igitekerezo cyo kuhakorera ibitaramo The Mane yajyaga ikorera mu Rwanda, kuko muri Amerika ho buri Leta igenda yoroshya ingamba zo kwirinda Covid-19.
Rama yavuze ko biri no mu rwego rwo kwiyegereza abakunzi ba The Mane no gutsura umubano n’abandi bahanzi. Ati “Ntabwo nakomeza kwicara kandi hari ubundi buryo nshobora gukoramo igitaramo nakoreraga mu Rwanda. Ni umwanya wo guhuza abahanzi bavuka mu Rwanda bakorera umuziki mu muhanga ndetse no kubahuza n’abakunzi babo.”
Iki gitaramo kizaba tariki 30 Gicurasi 2021 ahitwa
Salem Ave Dayton muri Ohio muri Amerika. Kizaba ari ku munsi w’ikiruhuko.
Bad Rama yavuze ko yamaze kubona uruhushya rwo gukora iki gitaramo. Kandi ko n’abo bazafatanya biteguye.
Iki gitaramo Bad Rama yagiteguye afatanyije na Judy wateguye ibitaramo by’abahanzi barimo Davido aherutse gukorera muri Amerika, Meddy, The Ben, Kizz Daniel, Teni, Naira Marley n'abandi.
‘Summer Party’ izacurangamo Dj Burundi uri mu bagezweho muri Leta ya Ohio. Niwe wacuranze mu gitaramo gikomeye Davido yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 20 Werurwe 2021.
Kitoko ugiye kuririmba muri iki gitaramo ari mu bahanzi bakomeye bo mu Rwanda bakoherera umuziki mu mahanga. Azwi mu ndirimbo zitandukanye kuva mu myaka irenga icumi amaze mu muziki.
Umwibuke mu ndirimbo nka ‘Urankunda bikandenga’, ‘Mama’, ‘Rurashonga’, ‘You’ n’izindi kugeza kuri ‘Rurabo’ yasubiyemo na ‘Winema’ aherutse gusohora.
Umuraperi Shizzo ugiye kuririmba muri iki gitaramo aherutse guhuriza hamwe abaraperi bagenzi be mu ndirimbo ikunzwe ‘Waki Waki’, ‘Agatoki kukandi’ yakoranye na Queen Cha, ‘Ubuyoga bwa make’ yakoranye na Sean Brizz n’izindi.
Kitoko azaririmba mu gitaramo cya mbere The Mane igiye gukorera muri Amerika
Umuraperi Shizzo Afro Papi ni umwe mu bahanzi babarizwa muri The Mane
Judy wafatanyije na Bad Rama gutegura iki gitaramo, aherutse gutegura igitaramo Davido yakoreye muri Amerika
The Mane yahuje imbaraga na Judy batumira Kitoko na Shizzo mu gitaramo. Umushyitsi muri iki gitaramo ni Nana Supersexy uzwi ku mbuga nkoranyambaga
Umuraperi Shizzo na Bad Rama washinze Label ya The Mane
TANGA IGITECYEREZO