Eyo Fabulous, umuhanzi w'Umunyarwanda uri mu bakunzwe bakorera umuziki mu mahanga, yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo nshya yise 'Toujours' yashibutse ku rukundo yeretswe n'Abalatini bishimiye umuziki we.
Eyo Fabulous ni umusore wibitseho impano mu muziki, akaba awukorera aho atuye muri Canada mu mujyi wa Québec muri Victoriaville.
Mu kiganiro yagiranye
na InyaRwanda ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo, uyu muhanzi yahamijeko iyi
ndirimbo yayikoze nyuma yo kwakira ubutumwa bwinshi bumugaragariza urukundo yeretswe
n’abakoresha ururimi rw’abalatini by'umwihariko abavuga Icyespanyoro.
Ati: “Iyi ndirimbo
nayikoze nshaka gufatisha umubare munini w’abalatino, ikaba iri mu njyana ya Reggaeton. Ubusanzwe nkora afrobeat, ni uko nashakaga kwagura imbibi.”
Mu mashusho y'iyi ndirimbo yumvikana indimi zinyuranye zirimo n'IkinyaRwanda, Eyo Fabulous yakoreshejemo umukobwa w’umulatini witwa Mariana Chavarría. Iyi ndirimbo yise 'Toujours' yatunganijwe n'uwitwa Rama Pro.
Fabulous ahamya ko ubwo
yashyiraga hanze iyi ndirimbo yishimiye uburyo abakunzi b’umuziki we bayakiriye
bitewe n’ibitekerezo byo kumushimira bagiye bamuha, asaba abakunzi b’umuziki
gukomeza kumushyigikira abizeza ko ibyiza biri imbere.
Mu zindi ndirimbo amaze gushyira hanze harimo 'Amalika,' 'Romantic,' 'Therapy' aherutse guhuriramo na Fireman, 'Umufungo,' 'Bye Bye' n'izindi nyinshi.
Eyo Fabulous yongeye gukora mu nganzo nyuma y'ukwezi
Indirimbo yakoze ishingiye ku rukundo yeretswe n'abafana
Mu ndirimbo ye nshya yakoreshejemo umukobwa w'Umulatini
Mu minsi ishize yari aherutse kwiyambaza Fireman mu ndirimbo ye
">Kanda hano urebe indirimbo nshya Eyo Fabulous yise 'Toujours'
">Reba hano indirimbo aheruka guhuriramo na Fireman bise 'Therapy'
TANGA IGITECYEREZO