Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Omary Ally Mwanga wamamaye nka Marioo yatanze integuza ya Album ye yise “The Godson” yahurijemo abahanzi barimo Kenny Sol, Patoranking na Producer Element.
Yifashishije konti ye ya Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, uyu musore wamamaye mu ndirimbo zinyuranye yagaragaje ko Album ye iriho indirimbo 17 kandi yazikoze mu bihe bitandukanye.
Agaragaza ko yakoranye n'abahanzi bakomeye muri Afurika, ndetse yaguye umubano we akorana n'abahanzi babiri bo mu Rwanda.
Marioo ari mu bahanzi bo muri Tanzania bakomeye muri iki gihe. Asanzwe ari umwanditsi w’indirimbo, Producer akaba n’umuririmbyi.
Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka: Bia Tamu, Mama Amina, Dear Ex, Raha, Mi Amor ndetse na Naogopa.
Ku mwanya wa mbere kuri Album ye yashyizeho indirimbo 'Alhamdulillah' akurikizaho 'My Daughter', 'Sober' yakoranye na Ali Kiba, 'Nairobi' yahuriyemo na Bien-Aime Baraza, 'Dar Es Salaam, 'Happiness' yakoranye na Kenny Sol, 'Salio', 'Wangu' yakoranye na Harmonize, 'My Eyes' na Patoranking, 'Pini' na Aslay, 'Njozi' na Element, 'No One' na King Promise, 'High' na Joshua Baraka, 'Why', '2025' na Stans, 'Hakuna Matata' ndetse na 'Unanichekesha'.
Kenny Sol uri mu bagize uruhare kuri iyi Album yabwiye abakunzi be kuzita cyane ku ndirimbo ye na Marioo bakoranye. Marioo agaragaza kandi ko mu gutunga iyi Album yifashishije aba Producer barimo nka Kaniba Creator, Cluck Master, Traxx, Element, Abbah Process n'abandi.
Omarioo yigeze kuvuga ko yatangiye kwandika indirimbo ubwo yabanaga na Nyina mu Mujyi wa Dar Es Salaam, ari no kwitegura gusoza amasomo ye mu mashuri yisumbuye.
Kandi icyo gihe yakoraga mu igaraje rya Se wabo ari umukanishi. Agaragaza ko mbere yo gutangira kuririmba nk’umuhanzi, yabanje kwandikira indirimbo abahanzi banyuranye. Yanditse indirimbo nka ‘Wapo’ ya Mwasiti, Banana ya Dogo Janja, Mchaka Mchaka ya Shilole, Nampa Papa ya Gigy Money, Nabembea ya Ditto n’izindi zinyuranye.
Uyu musore yigeze kuvuga ko 2015 izahora ari umwaka udasanzwe kuri we, kuko ari bwo yakoze indirimbo ‘"Dar Kugumu’ yamuhinduriye amateka. Yakurikiwe n’izindi ndirimbo nka Raha, Inatosha, Asante, For You, Anyinya, Chibonge, Ya Uchungu n’izindi.
2022
nawo wabaye umwaka mwiza kuri uyu muhanzi, kuko yegukanye ibihembo bitatu muri
Tanzania Music Awards, ni mu gihe yari ahataniye birindwi.
Kenny
Sol yagaragaje ko yanyuzwe no kwisanga kuri Album ya Marioo uri mu bakomeye
muri Tanzania
Element yakoranye indirimbo na Marioo, ndetse anagira uruhare mu kumutunganyiriza Album yose
Marioo
yasobanuye iyi Album nk’idasanzwe, kuko yamufashije igihe kinini kandi
ayihurizaho abahanzi bakomeye
Patoranking ukunze kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye ari mu biyambajwe kuri iyi Album
Marioo
yagaragaje ko Album ye iriho indirimbo 17 zikoze mu njyana zinyuranye
TANGA IGITECYEREZO