Umunyarwenya akaba n'icyamamare kuri Televiziyo muri Amerika, Steve Harvey, uzwi cyane mu kiganiro 'Family Feud', yatangaje ko yishimiye guhura na Perezida Paul Kagame bagiranye ibiganiro.
Ibi yabitangaje akoresheje 'Instagram' ye akurikirwaho n'abantu barenga Miliyoni 10, aho yabasangije ifoto y'urwibutso yafashe ari kumwe na Perezida Kagame. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024.
Uyu munyarwenya uri mu bakomeye i Hollywood, yerekanye ko yanyuzwe no guhura na Perezida Kagame agira ati: ''Twanyuzwe no guhura na Nyiricyubahiro akaba n'umuvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame. Nigiye ku mbaraga ze no kwicisha bugufi kwe.
Yongeyeho ati: ''Ni ubuhamya bwerekana ubudaherwanwa bw'u Rwanda no kubabarirana''.
Ibi abivuze nyuma yaho ku wa Kabiri w'iki Cyumweru, Steve Harvey yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho yigishijwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Incamake kuri Steve Harvey wanyuzwe no guhura na Perezida Kagame
Stephen Broderick Harvey Sr. ni umunyamerika kabuhariwe mu myidagaduro dore ko yamamaye mu rwenya, gukina filime, kwandika ibitabo ndetse ari mu bafite ibiganiro bikunzwe kuri televiziyo.
Benshi bamumenye ku mazina ya Steve Harvey kuva mu 1985 yatangira ibikorwa byo gukora ibitaramo by'urwenya (Stand Up Comedy) kugeza yinjiye mu gukina filime ndetse anandika ibitabo bijyanye n'imibanire y'abashakanye.
Kuba Steve Harvey yasura u Rwanda si ibintu bitangaje dore ko bagenzi be b'ibyamamare ajya yakira mu kiganiro cye babashije gusura u Rwanda mu bihe byashije barimo Idris Elba, Ellen DeGeneres hamwe na Kevin Hart.
Steve Harvey w'imyaka 67 yakunzwe muri filime nka 'Love Don't Cost a Thing' (2003), 'Fighting Tempations' (2003), 'Still Singing' (2008), 'Think Like a Man' (2012) n'izindi. Yakunzwe kandi mu biganiro nka 'Family Feud', 'Judge Steve Harvey' n'ibindi bitandukanye.
Uyu mugabo wabarizwaga muri 'Orginal Kings of Comedy', anazwiho kuba akunze kuyobora ibirori bya 'Miss Universe'. Mu bihe bitandukanye yagiye ahabwa ibihembo binyuranye birimo 7 bya Daytime Emmy Awards na NAACP Image Awards.
Steve Harvey yishimiye guhura no kuganira na Perezida Kagame
Umunyarwenya Steve Harvey yasuye u Rwanda
Ni icyamamare mu biganiro binyura kuri Televiziyo muri Amerika ndetse anakina filime
Steve Harvey kandi yanahawe inyenyeri y'izina rye muri 'Hollywood Walk of Fame' nk'icyamamare cyakoze ibikorwa by'indashyikirwa
TANGA IGITECYEREZO