RFL
Kigali

Polisi yerekanye abagabo 9 bakurikiranweho gutanga no kugura impushya mpimbano z'ibinyabiziga-VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:16/04/2021 13:09
0


Muri iki gitondo tariki 16 Mata 2021 Polisi y'u Rwanda yerekanye abagabo bagera ku 9 bakurikiranweho gutanga no kugura impushya mpimbano z'ibinyabiziga.



Mu modoka nziza y'umweru aba bagabo bajemo, yageze kuri sitasiyo ya Police ishami rya Remera mu ma saa tatu za mu gitondo. Bamenyayabo Epimake uvuka mu karere ka Gicumbi ni umwe mu baguze Perime y'impimbano akaba yatangarije itangazamakuru ko yari yari akoreyeho Perime bikanga gusa nyuma akaza guhura n'umuntu wamwijeje ko yazamubonera Perime ku mafaranga ibihumbi Magana atanu na mirongo itanu by'amanyarwanda (550,000 Frw).


Bamenyayabo kandi atangaza ko bamusabye ifoto ngufi photo, Fotokopi y'indangamuntu, byose byaje bisanga amafaranga yari yatanze bamuha iyo perime y'impimbano.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco yatangaje ko hafashwe abantu 9 barimo abiyita aba Polisi, umusore umwe wacuraga impushya ndetse n'abandi bari baguze izi mpushya. Umuvugizi wa Polisi kandi yatangaje ko bakurikiranweho ibyangombwa by'impimbano ndetse no kwiyitirira icyo bataricyo. 

Yagize ati "Aba bagabo ni icyenda bakurikiranweho kuba bakoresha impapuro mpimbano ndetse no kukwiyitirira icyo bataricyo, si ubwa mbere tuza kwerekana abantu nk'abangaba ariko ikidutangaza ni uko abantu batabireka ahubwo babyigiraho bagakomeza gukora amakosa". Yakomeje atangaza ko bagiye kubaha urwego rw'ubugenzacyaha rukabakurikirana ndetse bagahanwa hakurikijwe amategeko."


Mu gitabo cy'amategeko y'u Rwanda ahana ingingo yacyo ya 281, kwiyitirira urwego rw'umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa, igaragaza ko aba bagabo nibahamwa n'ibyaha bashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y'ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu ndetse n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atanu ariko atarenze Miliyoni.


Indi ngingo ya 276 igaruka ku guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano. Umuntu uhamwe n'ibi byaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 ndetse n'ihazabu ya Miliyoni 3 ariko atarenga Miliyoni 5 cyangwa kimwe muri ibi bihano.

REBA HANO POLISI YEREKANA ABAKURIKIRANYWEHO GUKORA IMPAPURO MPIMBANO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND