RFL
Kigali

COVID-19: Nta bafana bemewe muri Tour du Rwanda 2021

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/04/2021 15:22
0


Minisiteri ya Siporo ‘MINISPORTS’ yatangaje ko abafana batemerewe gukurikira irushanwa rizenguruka u Rwanda ku magare ‘Tour du Rwanda 2021’ nk’uko byari bisanzwe, ahubwo ko bazayikurikira binyuze mu itangazamakuru mu rwego kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.



Binyuze ku rukuta rwa Twitter rwa MINISPORTS, yatangaje ko nta bafana bemewe muri Tour du Rwanda 2021. Yagize iti “@tour_du_Rwanda izaba hubahirizwa ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya #COVID19, abanyarwanda bakazakurikira irushanwa binyuze mu itangazamakuru”.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yahuje iyi Minisiteri n’izindi nzego bireba, yasuzumiraga hamwe imyiteguro ya Tour du Rwanda 2021 iteganyijwe mu mini 17 iri imbere. Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira gukinwa tariki ya 02 risozwe tariki ya 09 Gicurasi 2021.

Amakipe 16 azitabira Tour du Rwanda 2021:

1. Team Rwanda (izaba iri mu rugo)

2. Benediction Ignite (izaba iri mu rugo)

3. Skol Adrien Cycling Academy (izaba iri mu rugo)

4. Start Up Nation (Israel)

5. Total Directe Energie (u Bufaransa)

6. Androni Giocattoli (u Butaliyani)

7. B & B Hotel p/b KTM (u Bufaransa)

8. Team Medellin (Colombia)

9. Tarteletto Isorex (u Bubiligi)

10. Wildlife Generation Pro Cycling (Amerika)

11. Team TSG Terengganu (Malaysia)

12. Equipe Nationale d’Algerie (Algeria)

13. Ethipoa National Team (Ethiopia)

14. Eritrea National Team (Eritrea)

15. Team Bike Aid (u Budage)

16. Team Pro Touch (Afurika y’Epfo)

Inzira zigize Tour du Rwanda 2021:

Agace ka mbere: Tariki ya 2 Gicurasi: Kigali Arena- Rwamagana (ibilometero 115,6)

Agace ka kabiri: Tariki ya 3 Gicurasi: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)

Agace ka gatatu: Tariki ya 4 Gicurasi: Nyanza- Gicumbi (ibilometero 171,6)

Agace ka kane: Tariki ya 5 Gicurasi: Kimironko - Musanze (ibilometero 123,9)

Agace ka gatanu: Tariki ya 6 Gicurasi: Nyagatare- Kimironko (ibilometero 149,3)

Agace ka gatandatu: Tariki ya 7 Gicurasi: Kigali (KBC)- Kigali (Mont Kigali) (ibilometero 152.6)

Agace ka karindwi: Tariki ya 8 Gicurasi:Kigali (Nyamirambo)- Mont Kigali ( ITT- ibilometero 4.5)

Agace ka munani: Tariki ya 9 Gicurasi: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) (ibilometero 75,3)

Mu nshuro ebyiri Tour du Rwanda imaze gukinwa iri ku kigero cya 2.1, ntabwo u Rwanda rurabasha kuryegukana cyangwa ngo rwegukane n’agace na kamwe, kuko ryegukanwe n’abanya-Eritrea, barimo Merhawi Kudus mu 2019 na Tesfazion Nathanael mu mwaka ushize.

Abanyarwanda bari basanzwe bitabira Tour du Rwanda ku bwinshi

Nta mufana wemerewe kwitabira Tour du Rwanda 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND