RFL
Kigali

Byaranshimishije cyane! Ishiramatsiko ku ruzinduko Gaby Kamanzi yagiriye muri Côte d'Ivoire - AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/04/2021 20:39
0


Gaby Kamanzi, umuramyi w'umunyarwanda ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Wowe', 'Ungirira neza', 'Neema ya Goligota', 'Arankunda', n'izindi nyinshi, aherutse kugirira uruzinduko muri Côte d'Ivoire, none magingo abari bafite amatsiko y'ibyo yari yagiyemo bagiye kuyashira.



Tariki 09/02/2021 ni bwo Gaby Kamanzi yafashe rutemikirere imuvanye i Kigali yerekeje muri Cote d'Ivoire ku butumire bwa Televiziyo ya Gikristo ikomeye muri iki gihugu, yitwa LMTV. Avuga kuri Televiziyo yari yamutumiye, yagize ati "LMTV (yantumiye) ni Christian TV channel igaragara kuri Canal+. Numéro yayo ni 192".

Yagaragaye mu biganiro bitandukanye by'iyi Televiziyo nk'icyitwa 'ADORONS DIEU', ni Worship live muri 20 cyangwa 30min. Ikindi kigaro ni 'PLACE DE CHOIX', ni ikiganiro batumiramo umuhanzi akavuga ubuzima bwe noneho akanaririmba. Ikindi kiganiro yagaragayemo ni 'WAKE UP' aho nzaba yanahawe igihe cyo kuririmba indirimbo nke...".


Usibye ibi biganiro yagaragayemo nk'umutumirwa, yanitabiriye amateraniro yabaye mu minsi itandukanye mu kwezi kwa Gashyantare ariko nayo agatambuka kuri Televiziyo. Icyo gihe abidutangariza, yaragize ati "Indi gahunda nzagaragaramo ni Culte bajya bakora kuri TV. 12 Février: WAKE UP, 13 Février: CULTE Live, 15 Février: ADORONS DIEU, 16 Février: PLACE DE CHOIX".

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, Gaby Kamanzi yadutangarije ko yishimiye bikomeye gukorera ivugabutumwa muri kiriya gihugu. Ati "Ikiganiro cyitwa WAKE UP nagikoze ku itariki ya 12/02/ 2021, byaranshimishije cyane, kuko ubutumwa mfite buzumvwa no ku bandi batari abanyarwanda kubera ururimi, kuko Yesu yadusabye kuzajya ku isi hose, rero ni nayo yampaye kumenya Igifaransa, ubwo rero, ngomba kugikoresha mbwira n'aba Francophones, nkabagezaho ubutumwa...Kuki njye, ni iby'ingenzi cyane...kandi nkunda igifaransa cyane".

Twamubajije impamvu ari muhanzi nyarwanda batumiye muri icyo gihugu, ati "Impamvu ari njye batumiye, mbere na mbere numva ari ubushake bw'Imana pe, kandi ndashima Yesu cyane, ko yangiriye ubwo buntu. Ikindi navuga, ni uko navuyeyo bambwira ko ari njye batangiriyeho, ariko bazakomeze batumire n'abandi baramyi bo mu Rwanda. Icya nyuma navuga, ni uko umuyobozi wa LMTV, Mr. DIEUDONNÉ GOLLET, yigeze kumbona muri Concert i Burundi".

"Icyo gihe we n'itsinda rye bari bagiye i Bujumbura gusura insengero zitandukanye, n'abakristu muri rusange, n'ibikorwa bya gikristu bihakorerwa, nuko baza kumenya ka hari igitaramo cy'abantu bavuye mu Rwanda, ni igitarama cyari cyarateguwe na Aline GAHONGAYIRE, adusaba ko twajyana nawe i Bujumbura nka THE SISTERS, hari muri 2010. 


Gaby Kamanzi yunzemo ati "Igihe cy'Imana cyar'iki, kugira ngo antumire kujya kuri LMTV, ndamushimiye cyane kandi ndasenga Imana ngo ikomeze uhe umugisha hamwe na TV ye ndetse n'abakorayo bose". Kuri ubu ibiganiro bimwe na bimwe Gaby Kamanzi yakoreye muri Cote d'Ivoire byamaze gushyirwa ku rubuga rwa Youtube. Muri ibi biganiro, Gaby Kamanzi yasubije ibibazo binyuranye yabajijwe ndetse anaririmba zimwe mu ndirimbo ziri mu rurimi rw'Igifaransa.

Gaby Kamanzi yashimishijwe cyane n'uruzinduko yagiriye muri Cote d'Ivoire

REBA HANO IKIGANIRO WAPE UP CYATUMIWEMO GABY KAMANZI


REBA HANO GABY KAMANZI MU KIGANIRO 'ADORONS DIEU'









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND