RFL
Kigali

Miss Naomie yageneye imyambaro ba bageni barajwe muri sitade banemererwa kurara mu ijoro ry’urukundo muri Onomo Hotel

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:6/04/2021 20:03
14


"Bemerewe kuza bagafata umwenda wose muri Zoi, kubera ko nta muntu wese wifuza kurangiriza ubukwe bwe muri stade, rero twagerageje igishoboka cyose kugira ngo dutume bishima n'ubwo atari byiza kwica amabwiriza". Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie aganira na InyaRwanda.com.



Abantu benshi cyane bagiye bagaruka kuri aba bageni berekana ko batishimiye ibyakozwe na Polisi aho benshi banavugaga ko bihabanye n'umuco nyarwanda. Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2020 aganira na InyaRwanda.com yatangaje ko bemereye aba bageni ibintu byose bijyanye n'imyambaro mu iduke rye ry'imyenda ryitwa Zoi rya Miss Naomie.

Miss Naomie yagize ati "Ibyabaye byarabaye ariko ntabwo nanone umugeni akwiriye kurangiriza umunsi we hariya hantu, kuba wambaye umwenda w'umweru ukarangiriza muri stade". Abajijwe niba ubwo butumwa bw'ibyo yabemereye bwabagezeho, yavuze ko batanze nimero ahantu hose kugira ngo aba bageni bazabambike ku buntu.

                                                  

Umwe mu bagize Mackenzie nawe anyuze kuri Twitter yagize ati ''Iki ni ikintu kigaragara neza ko Zoi nayo yishimiye kubaha imyambaro bifuza". Yongeyeho ati "Muhawe ikaze igihe cyose". 

Miss Naomi avuga ko bariya bageni bemerewe kuza mu iduka rye bagafata icyo bashaka cyose yaba inkweto, amashati, amakanzu mu byo bacuruza. 

Mu bandi bantu twaganiriye bari bagize icyo batanga kuri bariya bageni harimo Emile Umuyobozi wa Onomo Hotel wavuze ko aba bageni babemereye kuza muri iyi hoteli bagafata icyo bashaka nijoro, bakabakorera ijoro ry’urukundo ku buntu n’ubwo iryo bari bateguye ryapfuye bitewe n’amakosa yabo bakoze yo kwica amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya Covid-19. 

Yabwiye inyaRwanda ko biteguye kubafasha buri kimwe cyose ndetse bakahafatira ifunguro rya mu gitondo. Emile yavuze ko ubusanzwe bazaribategurira nk’abantu bakoze ubukwe bakabakorera iri joro neza ku buntu.


Aba bageni barajwe muri Stade nyuma yo gufatwa barenze ku mabwiriza ya Covid-19








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutoni faith3 years ago
    Mwakoz cyane, lmana ibasubirize aho mwakuye🙏
  • Angel kondera3 years ago
    Bibaje pe ariko nubwo barenze kumabwiriza,nibahingane pe!
  • Pascal3 years ago
    Ariko se barayemo buracya cyangwa babajyanyemo barabafotora maze barabarekura? Erega ubukwe ni ubwera !Uwabikora wose azihangane abasabe imbabazi yakize ibidakorwa kuko bashobora guhaba ikindi gihano
  • Nyandwi theophile3 years ago
    Imana izabahorere knd abyanyarwanda ntanumwe wanejejwe nibyabakorewe
  • Alphonse3 years ago
    Oh mbega byiza murakoze kubasubiriza umutima mugitereko . Usibye nabo iyi nkuru ntawe itavugishije . Nisabire n'abandi bitegura ubukwe , kubahiriza amabwiriza . Miss we IMANA ikongerere aho wakuye, nanyiri hotel mwese mwakoze
  • divine3 years ago
    nu kuri mwakoze cyane kubereka urukundo kuko bari biteye agahinda kurara na agatimba muri sitade ubukwe nikimwe mubinu bitera ibyishimo cyane ariko byari bibabaje
  • Valentine3 years ago
    Birababaje kumva umugeni yashyingirwa bakamuraza muri stade bakomeze kwihanganira ibyabaye barushaho kwirinda covid 19.
  • Bimawuwa 3 years ago
    Gushigikira kuwarenze ku mabwiriza yo kwirinda bivuze ko nawe uba udashogiye ingamba zo kwirinda ubwo se mubabajwe na baraye muri stade ntanubwo mubabajwe nabaraye muri vantileta machine irimo kubongerera umwuka murakoresha platform yanyu nabi mugihe mwakabaye abambere bashigikira ingamba zo kwirinda covid19 iyo title ya Miss bakagombye kuyigukuraho ntacyo umariye igihugu
  • Zee3 years ago
    Mwakoze nabi kbx police ibyosibyo by the way yoo miss mrc kimwe nanyiri hotel
  • Che3 years ago
    Nibyo birababaje pe! Ariko binatubere isomo kuko covid 19 nayo imaze kudushegesha bihagije, tunirinde amarangamutima atari meza, kurenga ku mabwiriza bimaze gutuma covid ihekura benshi nabyo tubyibuke!!!
  • Gogo3 years ago
    Ibyo bakoreye aba bageni rwose ntabwo bikwiye pe!gutangira urugendo rwawe rw'urugo muri stade? bazajye muri gare cga muri bus za mugitondo na n'imugoroba barebe ko izo ngamba zubahirizwa ntimugashyire hamwe imbaraga zumurengera ngo ahandi mube nkabatahareba kdi abantu birirwa babivuga nko munsengero usanga abantu bicara kuntebe ari 3 muri bus bakabyigana none c tuvuge ko ho itahaba?
  • Feza Pichon 3 years ago
    Miss Rwanda yakoze cn kubwinkunga yee yakoze cn turamushimira
  • Ouziels@gmail.com3 years ago
    Sinumva ukuntu badafasha imfubyi, abakene, abashonji, abarwayi mu bitaro bitandukanye, barangiza ngo imyambaro kubageni, Imana iba ibareba kd izabasubiza kuko aho ubiba niho uzasarura.
  • Jean3 years ago
    Ibi bintu birakabije rwose nta bumuntu burimo ubwo x iyo babaka amande bakareka abageni bagata murugo





Inyarwanda BACKGROUND