RFL
Kigali

Amakipe yose azitabira Tour du Rwanda 2021 yamenyekanye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/04/2021 10:46
0


Bidasubirwaho amakipe 16 ni yo yamaze gutangazwa ko azitabira isiganwa ngarukamwaka ry’amagare rizenguraka u Rwanda ‘Tour du Rwanda 2021’ riteganyijwe gutangira mu minsi 29 iri imbere.



Mu minsi umunani ishize hatangazwaga amakipe abiri ku munsi azitabira iri rushanwa, gusa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Mata 2021, ni bwo amakipe yose 16 azitabira iri rushanwa riri ku kigero cya 2.1 yamenyekanye.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira gukinwa tariki ya 02 risozwe tariki ya 09 Gicurasi 2021.

Amakipe atari yiyandikishije mbere, ubu azagaragara ni ikipe y’igihugu ya Eritrea, ndetse na Tarteletto-Isorex yo mu Bubiligi, iyi ikazaba ari ubwa mbere izaba yitabiriye Tour du Rwanda.

Andi makipe mashya azaba yitabiriye Tour du Rwanda bwa mbere harimo B&B Hotel yo mu Bufaransa ndetse na Team Medellin yo muri Colombia, mu gihe amakipe yitabiriye Tour du Rwanda 2020 atazagaruka ari Novo Nordisk, Nippo Delko One Province, Vino Astana ndetse na Bai Sicasal.

Amakipe 16 azitabira Tour du Rwanda 2021:

1. Team Rwanda (izaba iri mu rugo)

2. Benediction Ignite (izaba iri mu rugo)

3. Skol Adrien Cycling Academy (izaba iri mu rugo)

4. Start Up Nation (Israel)

5. Total Directe Energie (u Bufaransa)

6. Androni Giocattoli (u Butaliyani)

7. B & B Hotel p/b KTM (u Bufaransa)

8. Team Medellin (Colombia)

9. Tarteletto Isorex (u Bubiligi)

10. Wildlife Generation Pro Cycling (Amerika)

11. Team TSG Terengganu (Malaysia)

12. Equipe Nationale d’Algerie (Algeria)

13. Ethipoa National Team (Ethiopia)

14. Eritrea National Team (Eritrea)

15. Team Bike Aid (u Budage)

16. Team Pro Touch (Afurika y’Epfo)

Mu nshuro ebyiri Tour du Rwanda imaze gukinwa iri ku kigero cya 2.1, ntabwo u Rwanda rurabasha kuryegukana cyangwa ngo rwegukane n’agace na kamwe, kuko ryegukanwe n’abanya-Eritrea, barimo Merhawi Kudus mu 2019 na Tesfazion Nathanael mu mwaka ushize.

Inzira zigize Tour du Rwanda 2021:

Agace ka mbere: Tariki ya 2 Gicurasi: Kigali Arena- Rwamagana (ibilometero 115,6)

Agace ka kabiri: Tariki ya 3 Gicurasi: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)

Agace ka gatatu: Tariki ya 4 Gicurasi: Nyanza- Gicumbi (ibilometero 171,6)

Agace ka kane: Tariki ya 5 Gicurasi: Kimironko - Musanze (ibilometero 123,9)

Agace ka gatanu: Tariki ya 6 Gicurasi: Nyagatare- Kimironko (ibilometero 149,3)

Agace ka gatandatu: Tariki ya 7 Gicurasi: Kigali (KBC)- Kigali (Mont Kigali) (ibilometero 152.6)

Agace ka karindwi: Tariki ya 8 Gicurasi:Kigali (Nyamirambo)- Mont Kigali ( ITT- ibilometero 4.5)

Agace ka munani: Tariki ya 9 Gicurasi: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) (ibilometero 75,3)

Amakipe 16 niyo azitabira Tour du Rwanda 2021

Abafana bemerewe kuzitabiri iri rushanwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND