Nyuma yo kutagera ku ntego yari yabajyanye muri Cameroun gusoza imikino y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ‘CAN 2022’ ikipe y’igihugu Amavubi yagarutse mu Rwanda gutegura imikino yo gushaka igikombe cy’Isi.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Werurwe 2021, Saa yine z’ijoro zo mu Rwanda, ni bwo delegasiyo y’abantu barenga 40 barimo abakinnyi 23 bari berekeje muri Cameroun gushaka itike y’igikombe cya Afurika bageze mu Rwanda.
Ntabwo Amavubi yakabije inzozi bari bajyanye muri Cameroun zo gusubiza u Rwanda mu gikombe cya Afurika baherukamo mu myaka 17 ishize.
Nubwo bahagurutse i Kigali intego ari ugutsindira Cameroun mu rugo, ntibyakunze kuko iminota 90 yarangiye amakipe anganya 0-0, gusa binahumira ku mirari kuko cap-Vert yatsinze Mozambique igitego 1-0, izamuka ari iya kabiri n’amanota 10 mu itsinda F aho yarushije Amavubi ya gatatu amanota 4.
Nyuma yo kugera i Kigali, abakinnyi barategereza ibisubizo bya COVID-19 ubundi basubire mu ngo zabo bategereze isubukurwa rya shampiyona, mu gihe abakina hanze bo bagomba gusubira mu makipe yabo.
Amavubi afite urundi rugamba rukomeye rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar, aho mu ijonjora rya mbere u Rwanda ruzakina na Kenya i Nairobi tariki ya 01/06/2021.
AMWE MU MAFOTO Y'AMAVUBI AGEZE I KIGALI
Kapiteni w'Amavubi Haruna Niyonzima yagarukanye na bagenzi be
Mukunzi Yannick agomba guhita asubira muri Sandvikens yo muri Sweden
Sugira Ernest wa Rayon Sports azategereza shampiyona ko isubukurwa
Mvuyekure Emery arahita asubira muri Tursker yo muri Kenya
Abatoza b'Amavubi basohoka mu ndege
TANGA IGITECYEREZO